Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Umuhungu wa Habumuremyi yashyize hanze ibibazo bafitanye na Kagame

Inyandiko igenewe itangazamakuru
Stockholm, Sweden November 20th 2020

Nk’umuryango wa Prof Pierre Damien Habumuremyi tumaze iminsi twaririnze kugira byinshi tuvuga ku kibazo cy’akarengane kakorewe Papa, university yacu, n’ingaruka zikomeye ku muryango wacu ariko intera ibi bibazo bimaze gufata ntitwabura kwamagana umugambi wo gukenesha umuryango wacu umaze imyaka irenga 6 wateguwe kdi ugashyirwa mu bikorwa n’abari ku butegetsi mu Rwanda.

Icyatumye uyu munsi nihutira kujya mw’itangazamakuru n’ibikorwa byabaye ku munsi w’ejo bisa n’ibyakorewe abandi banyarwanda benshi aho imitungo y’umuryango wanjye yatangiye kugurishwa muri cyamunara ku mafranga macye cyane ku buryo bigaragara ko umuryango wanjye uzasigara udafite naho kuba kuko ibyo ababyeyi banjye natwe twese twaruhiye ubuzima bwacu bwose biri kugurishwa amafranga atanagera kuri 1/3 cy’agaciro nyakuri cy’iyo mitungo nyuma yo gufungwa kwa university yacu yahombejwe ku bwende kuva jye ubwanjye nkiyishinga muri May 2014 n’ubutegetsi bwo mu Rwanda.

Twamaganye rero ibikorwa by’ubujura burenze ukwemera bumaze guhabwa intebe na system iyobora u Rwanda kuko biteye isoni kubona hotel yacu ifite agaciro karenze 500M igurishwa 100M naho urugo ababyeyi banjye bari batuyemo I Masaka/Kigali, banana plantation na farm yororerwamo inka n’ibindi bihakikije bya 2ha bifite agaciro ka 300M bikagurishwa 80M.

Uretse ibi ukwezi kumwe mbere y’uko Université yacu ifungwa Umuryango wacu wari wagurishije Villa ababyeyi bahoze batuyemo I Gaculiro kugirango hishyurwe igice kinini cy’ideni rya Bank noneho Université ishobore gukora idafite amadeni menshi cyane ko yari yamaze gusinya amasezerano na foreign investor wari wagombaga kuzana 2Billion RWF. Icyo gihe bank yishyuwe miliyoni 200 Rwf ariko kw’itegeko rya Paul Kagame ubutegetsi bwo mu Rwanda bwihutiye kurangiza umugambi wabo wari umaze imyaka 6 igihe babonaga ko ibibazo byose baduteje dushobora kubyigobotora. Ikibabaje n’uko umubyeyi wanjye n’umuryango wose bazira Université nashinze ubwanjye muri 2014 n’undi muntu twari dufatanyije kugirango nunganire Leta mu guha uburezi abana benshi b’u Rwanda barangiza amashuri yisumbuye ntibabone uburyo bwo gukomeza amasomo yabo kubera imyanya mike itangwa n’amashuri ya Leta.

Nyuma y’imyaka hafi ibiri umushinga ucunaguzwa n’ubutegetsi, tugiriwe inama n’abantu bamwe muri Leta, Umubyeyi wanjye byabaye ngombwa ko agura imigabane muri Université kugirango agerageze gushyiraho ake abe yarengera imitungo y’umuryango wacu nari naratijwe kugirango ntangire projet yanjye wari utangiye kuhatikirira kuko icyo gihe hotel yacu yari mu mujyi wa Kigali yari imaze kugurishwa kugirango hishyurwe bank mu gihe University yari itaranemererwa kwakira abanyeshuli .

Inshamake y’ikibazo

Birababaje uburyo Leta ya Paul Kagame ikomeza gusunika abantu kugera ku rukuta I mean kubabaza abantu ku buryo bw’indengakamere ku mpamvu umuntu n’umwe adashobora kwiyumvisha. Ikibazo cya University mu by’ukuri kimaze imyaka 6 kandi cyatewe ku bwende na Paul Kagame n’aba extremists bo muri FPR & n’inzego z’umutekano nk’uko bikorerwa abanyarwanda benshi.

Christian University of Rwanda nayishinze muri May 2014 Nyisabira uburenganzira bwo gukora muri July 2014 muri Mineduc. Hatarashira icyumweru kimwe nibwo PK yahamagaye umubyeyi wanjye wari Prime Minister mu biro bye amubwira ko agomba kwegura kubera ngo Family ye ikomeje gukora business zitandukanye kandi twarakomeje kubibuzwa ko n’ikimenyimenyi umuhungu we yafunguye Private University yanamaze gusaba uburenganzira bwo gukora. Of course impamvu yamubwiye ntizari izo gusa kuko ushaka kuguhagarika mu kazi ashaka impamvu ariko ibyo nzabivugaho ubutaha. Ibyakurikiyeho ni birebire biri mu nyandiko ndende nanditse izajya ahagaragara mu byumweru bike biri ibere ariko nkaba narabanje kubyandikira Chairperson wa Unity and Reconciliation Commission y’u Rwanda muri June 2020.

Nyuma y’Inama na Paul Kagame uyu yashyizeho PM mushya. Project ya University nari namaze gushoramo miliyoni zirenga 600 igice kinini kigizwe n’inguzanyo ya bank (arenga 500M) wahise udindizwa na Leta ku bwende ku mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice kugera ubwo bank itangira guteza imitungo y’umuryango wanjye wari warantije project itangira guhomba ityo itarakora kuko twanakodeshaga amazu icyo gihe cyose twaraguze n’ibikoresho byose bigize university,twaranashyizeho abakozi b’ibanze mbere nk’uko itegeko rya rigena imikorerere High Learning institutions mu Rwanda rya 2013 ribiteganya.

Nyuma mu ntangiriro za 2016 ari jye n’uwo twari dufatanyije hamwe n’umuryango wanjye wantije properties ikibazo cyaraturenze hafi guta umutwe kubera bras de fer na Leta aho buri muyobozi yatinyaga kudufasha kubera gutinya amabwiriza yatanzwe n’aho bita hejuru mu Rwanda. umuntu umwe wo muri Leta yatugiriye inama yo kugurisha imigabane imwe umubyeyi wanjye kugirango ashobore kudukurikiranira icyo kibazo mu buyobozi bukuru bwa Leta ariko ntibyari byoroshye kuko yabuze appointment kwa Paul Kagame.

Mu mpera za 2016 twashoboye kumutakambira tunyuze ku muntu wari ukomeye cyane icyo gihe muri Leta ya Pk. Uwo muntu twatumye kuri kuri presidient avuye kubonana nawe yatumenyesheje ko yatanze itegeko ko dutangira gukora bukeye kandi niko byagenze yahise ahamagara ministre mu gitondo yandika ibaruwa ariyo twakoreyeho kugera baduhagaritse mu gihe accreditation process yari yararangiye kera (physical assessment by HEC experts & final approval and recommendation by HEC board of directors) dossier yacu yaroherejwe muri cabinet meeting bwa mbere ngirango nko muri 2016 yagumye mu kabati itegeko riyishyiraho ntiryigeze ryemezwa ngo bisohoke muri officia gazette nk’uko bigenda ku mategeko yose.

Nyuma byaje kugaragara ko kutwemerera gukora bya nyirarureshwa byari gusa kubera impamvu za politique kuko hari hagiye kuba presidential election (itora rya president muri 2017) Ibyakurikiyeho ni birebire, uburyo twateshejwe umutwe na system babuza bank zose kuduha funds ngo tuzibe icyuho bateye imyaka myinshi, foreign investors nabo bashatse ko dukorana bagaterwa impungege n’uko nta accreditation university yigeze ibona abandi bagaterwa ubwoba bagahita bibivamo!!

Uyu mwaka University yari imaze kugira abanyeshuri 2000 kubera kwitanga gukomeye kwa Prezida wa University n’abakozi bose bamaze imyaka 3 bakora ubutaruhuka amanywa n’ijoro bashaka abanyeshuri no gushaka amafranga (funds bikozwe na Prezida wa University n’abanyamigabane). Kubera ibyo bibazo bya interference ya Leta (kwivanga mu mikorere ya banks & foreign investors) twumvikanye na local suppliers uburyo tugomba gukorana on long term basis bakajya bakomeza kuduha ibikoresho rimwe na rimwe n’amafaranga noneho tukabishyura buhoro buhoro (continuously) kandi barabyemeye kuko babonaga ko University ari project ihoraho (permanent) ko bafite business n’ inyungu z’imyaka myinshi.

System yo ariko ntiyigeze yishimira ko iyo University yakomeje kubaho ( against all odds) kuko yagombye kuba yarasenyutse ikindi n’uko ishyaka riri ku butegetsi naryo rifite Private university yaryo yitwa “University of Kigali”. System yakomeje kugaragaza kutishimira University yacu mu buryo bwose bushoboka kugera ubwo muri February 2020 Paul Kagame imbere y’Inama y’umushyikirano yavuze ko atumva impamvu uwahoze ari Prime minister afite Private university atagiye gushora imari ahandi kandi abizi neza ko iyo ari projet natangije ubwanjye my dad yayijemo accidentally nyuma mu buryo nasobanuye. Nyuma y’iryo jambo twarumiwe cyane, biza gukurikirwa na crisis ya Covid-19 amashuri yose arafunga. Muri icyo gihe amashuri yose afunze habaye inama ya bureau politique y’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda RPF irangiye natunguwe no kumva abantu bampamagara bambwirako Paul Kagame yifatiye mu gahanga umubyeyi wanjye muri iyo nama amubwira ko agomba kubwazwa ibibazo bya University mu gihe ari we n’abantu be babiteye ariko kandi byariho bikemuka icyo gihe nkuko bigaragara muri raporo yaherukaga kohererezwa High Education Council.

Ikibazo cya Papa cg umuryango wacu na System ya Kigali n’ikibazo politique kuruta uko abantu babibona nk’ibijyanye n’ubutabera. Mu by’ukuri n’ikibazo cy’akarengane gakomeye kamaze imyaka irenga 6.

Muri iyo nama navuze haruguru Paul Kagame amaze kubwira umubyeyi wanjye ko University ye ifite ibibazo byinshi ko agomba kuzabisubiza mu butabera, mu cyumweru cyakurikiyeho University yarafunzwe burundu hanyuma suppliers bacu twari dufitiye imyenda basabwa gutanga ibirego kuko Institution bakoranaga yagombaga kuzabishyura itagihari…ibyakurikiyeho abanyarwanda bose barabizi details z’ibitazwi nzazivugaho mu minsi iri imbere.

Mu gusoza iyi nyandiko ikibazo kimwe twibaza n’iki? Umubyeyi wacu yakoreye igihugu cg tuvuge Leta ya Paul Kagame imyaka irenga 20 ataruhuka mu nzego zo hejuru za leta. Ntiyigeze yiba amafranga ya Leta, ntiyagambaniye iyo Leta (ibyo mu Rda abusivement bita kugambanira Igihugu) twibaza ubwo bugome bw’indengakamere twakorewe icyo busobanuye n’ikibitera.

Nakurikiye zimwe mu mpaka zabaye hagati ya murumuna wanjye (last born 21) hamwe n’abana ba system kuri Instagram bamubwira ko Papa we atari Inkotanyi ntacyo avuze. Yaberetse Wikipedia page ya Papa ivuga amateka ye (Biography) yerekana ko ishyaka rye ari RPF Inkotanyi. Abo bana mu mitwe yabo bafitemo ibindi babwiwe kuva bakibaho ibyo rero byasubije ikibazo nari mfite kandi bikagaragza ko inzira y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda ikiri ndende. Icyo mbivugaho n’iki? Inkotanyi zivugwa n’abo bana kimwe na System iriho bari abanyarwanda mainly urubyiruko rwaharaniye uburenganzira bwabo n’imiryango yabo ibyo twese dushima kandi duha agaciro n’ubwo tutakwirengagiza na gato ibyaha by’indengakamere byakozwe muri iyo struggle yabo n’ibyakurikiye nyuma y’aho FPR ifatiye ubutegetsi kandi bikiri kuba n’uyu munsi. Abubatse igihugu mu myaka irenga 20 nabo bafite agaciro gakomeye mu mateka y’igihugu katagomba gusuzugurwa na gato. Ibi byakorewe igihugu cyose n’abanyarwanda bose barenga miliyoni zirenga 12.

Nkuko nabisobanuye hejuru umubyeyi wanjye yinjiye muri University project natangiye kuko yari itangiye guhomba kubera idindizwa yakorewe n’ubutegetsi bwa Kigali kdi nari naratijwe imitungo y’umuryango wanjye nkayitangaho ingwate muri bank, kugirango arebe ko yarengera iyo mitungo none bikaba bitarakemuye ikibazo kuko kuva ku mubozi w’igihugu Paul Kagame n’agatsiko ke baturwanyije kugera bageze ku mugambi wabo wo gukenesha umuryango wacu no gufunga umubyeyi wacu jye mbona nk’ubugome bw’indengakamere kuko bashoboraga gusenya University kuko batayishakaga ariko batagombye no kumufunga mu gihe bakoranye imyaka irenga 20 nta kibi yabakoreye na kimwe. Ku mugereka w’iyi baruwa murahasanga amateka arambuye w’ikibazo umuryango wanjye wagiranye na Paul Kagame n’ubutegetsi bwe.

Murakoze kudufasha kumenyekanisha iki kibazo cy’imitungo igurishwa agaciro kari hasi cyane nk’uko bimenyerewe igurwa ku bwumvikane hagati ya za banki n’abantu bacuruza amafranga y’ibyegera bya PK. Abo Leta yakomeje kubeshya ko ifitiye impuhwe bakoranaga na University banakoreshejwe gufungisha umubyeyi wanjye bizarangira nta n’umwe wishyuwe kuko imitungo yose imaze kugurishwa amafranga y’ubusabusa na University bari bafitanye amasezerano yakuraga ubwishyu mu bikorwa byayo itakiriho.

René Du Bois Nsengiyumva

Exit mobile version