Ibyo leta ya Kagame irimo gukorera abahinzi b’ibirayi, haramutse hashatse kugira ubyita kubica urubozo ntabwo yaba yibeshye! Ikindi kandi nuwabyita uburetwa ntiyaba abeshye ariko nibe n’uburetwa kuko uba ubizi ko urimo gukorera ubuntu ku ngufu. Naho aba bahinzi bo bakorera ubuntu ariko hakiyongeraho igihombo gikabije giterwa n’igiciro kiri hasi babategeka kugurishaho ibirayi byabo kandi baba barishye menshi cyane bagura imbuto y’ibirayi batera.
Nawe iyumvire aka kababaro k’aba bahinzi bikaba byumvikana ko ibyo bakorerwa birimo ubugome bwinshi. None za ngirwa abasenateri ngo bagiye guhamagaza abaminisitiri? Ubundi bagobye guhamagaza ubayobora bagaha amahoro abo bakozi ba Kagame ariwe sebuja wabo. Ninkuwavuga ngo agiye gutumiza Ngirente ugiyeho ejo bundi. Iyi politiki yo mu buhinzi ni Kagame na FPR bayishyizeho ni nabo bagobye kuyibazwa: