Umuhanzi Kizito Mihigo Yoba Yatawe muri Yombi. Mu makuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ntaremeza neza niba koko uyu muhanzi yaba yatawe muri yombi. Ayo makuru aravuga ko Kizito Mihigo yaba yashakaga gutoroka igihugu.
Mu Rwanda haravugwa inkuru y’itabwa muri yombi ry’Umuhanzi w’icyamamare bwana Kizito Mihigo. Amakuru ataremezwa n’inzego zibishinzwe aravuga ko Kizito Mihigo yaba yafashwe ashaka gutoroka igihugu yerekeza mu Burundi mu buryo butemewe n’amategeko.
Amakuru y’ifatwa ry’uyu muhanzi w’icyamamare myatangiye gucaracara ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Ni amakuru yakwirakwijwe bwa mbere na TV1 ikorera mu Rwanda ivuga ko n’ubwo inzego zibishinzwe zitari zakayemeje yari ifite amakuru ko Bwana Mihigo yamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano ubwo yashakaga gutoroka igihugu yambuka mu gihugu gituranyi cy’Uburundi.
Amakuru ataremezwa n’inzego zibishinzwe agera kuri TV1 mu gitondo cyo kuri uyu wa kane aravuga ko umuhanzi Kizito Mihigo ari mu maboko y’inzego z’umutekano akaba yafashwe agiye gutorokera I Burundi. @RIB_Rw @onduhungirehe @BusingyeJohns pic.twitter.com/6yNoRdjJEV
— TV1 Rwanda (@TV1Rwanda) February 13, 2020
Ijwi ry’Amerika ikurikirana ayo makuru yavuganye n’umwe mu baturage bo mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ruheru, akagari ka Remera yemeza ko yaba yabonye uko byagenze. Uwo muturage yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane abaturage basanze uwo muhanzi aryamye mu ishyamba riri hafi n’umupaka w’Uburundi n’u Rwanda muri aya magambo.
Uwo muturage uvuga ko akora akazi ko gusudira ibyuma yakomeje asigura ko abaturage bakimubona yashatse kubaha ruswa y’ibihumbi 300 by’amafaranga ngo bamwambutse barabyanga bahamagara abasirikare baza kumufata. Avuga ko bamucishije munsi y’agasantere babarizamo yambaye amadarubindi yijimye, imyenda y’imbeho ahetse n’igikapu mu mugongo.
Uwo muturage yakomeje avuga ko igisirikare kikimufata cyahamagaje igipolisi baba bicaje hasi umuhanzi Kizito Mihigo. Ababibonye bavuga ko aho bikekwa ko yari agiye kwambukira hatari umupaka uzwi ahubwo ko ari inzira z’ubusamu bakunze kwita “Njia ya Panya”.
Mu kiganiro n’umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda Mme Marie Michelle Umuhoza yatangarije Ijwi ry’Amerika ko na we ari kubona ayo makuru acaracara ariko ko akiyashakishiriza hasi no hejuru yaza kuyamenya akayadutangariza.
Mu nshuro zose Ijwi ry’Amerika yagerageje gutelefona Kizito Mihigo kuri telephone ye ngendanwa twasangaga ntiyari ku murongo.
Umuhanzi Kizito Mihigo wamamaye mu ndirimbo zibumbatiye insanganyamatsiko z’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’izihimbaza Imana mu kwezi kwa Cyenda kwa 2018 ni bwo yasohotse mu gihome ku mbabazi z’umukuru w’igihugu.
Inkuru y’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa