Kuri uyu wa kabiri umuryango wa KIZITO Mihigo wavuze gahunda yo kumushyingura, Umunyamakuru w’Umuseke yageze ahabera ikiririyo mu rugo rw’umubyeyi w’uyu muhanzi mu Karere ka Kicukiro.
Atuye mu Murenge wa Kanombe ahazwi nko mu Busanza, aho bakunda kwita Mu Kamenge.
Umuryango w’uyu muhanzi wapfuye yiyahuye nk’uko byasohowe mu itangazo rya Polisi ku wa mbere tariki 17 Gashyantare, kuri uyu mugoroba uwavuze mu izina ry’umubyeyi wa Kizito Mihigo, yavuze azashyingurwa ku wa gatandatu saa kumi z’umugoroba.
Uyu mugabo yavuze gahunda yose, ko mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki 22 Gashyantare bazajya gufata umurambo, saa yine hakabaho umuhango wo kumusezera.
Saa saba bazajyana umurambo kuri Paruwasi ya Ndera, ku isaha ya saa kumi z’umugoroba nibwo Kizito azashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.
Abantu benshi bari bagiye kwihanganisha umuryango wa Kizito Mihigo, hari murumuna we, mushiki we n’abandi bo mumuryango we wa hafi.
Kizito Mihigo w’imyaka 38 ku wa mbere Police y’u Rwanda yatangaje ko yapfiriye mu kasho yiyahuye.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza yatangaje ko Kizito Mihigo yatangaje ko hagikorwa iperereza.
RIB ku wa 14/02/2020 ku gicamunsi yatangaje ko Kizito Mihigo yafatiwe mu Karere ka NYARUGURU mu Murenge wa RUHERU, afashwe n’abaturage bamushyikiriza inzego z’umutekano kuko ngo yafashwe ashaka kwambuka ajya I Burundi mu buryo butemewe.
RIB yavuz eko akurikiranyweho kwambuka mu buryo butemewe asahaka kujya kwifatanya n’imitwe irwanya u Rwanda, ndetse no gutanga ruswa.
Marie Michelle Umuhoza icyo gihe yabwiye Umuseke ko Kizito Mihigo afungiye kuri Station ya Police ya Remera, ari naho nyuma byaje gutangazwa ko yiyahuriye.
Kizito Mihigo yari umwe mu bahanzi bafite abakurikirana benshi mu Rwanda
Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW