Site icon Rugali – Amakuru

Umuhanzi Kidumu (Kidum) ashobora gusezererwa mu bitaro yari arwariyemo i Bujumbura

Nkuko Umuhanzi Kidumu (Kidum) amaze kubitangaza ku rubuga rwe rwa Facebook mu minota mike ishize abaganga baba bagiye ku musezerera aho yari arwariye mu bitaro i Bujumbura.

Nkuko twari twabibabwiye ejo, Kidumu (Kidum) yajyanywe mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kuremba akaba we yaritangarije ku rubuga rwe rwa Facebook ejo hashize ko yarozwe. Ntabwo yigeze avuga uburyo yarozwemo ariko amakuru akomeje kugera kuri Rugali nuko ashobora kuba yarariye ibiryo bihumanye.

Ariko birashoboka kuba ari n’uburozi bashyize muri ibyo biryo yariye ubwo tuzakomeza tubikurikirane nitugira icyo tumenya tuzabamenyesha. Abakunzi be rero mukomeze musenge akire kuko tukimukeneye kuri iyi isi.

Exit mobile version