Site icon Rugali – Amakuru

Umugore wa Maj Alex Ruzindana aratubwira uburyo umugabo we yishwe n’umusaraba yikoreye amaze kwicwa

Umva Kagame yishe benshi yibwira ko arimo kwikiza abanzi cyangwa gukemura ibibazo bamuteraga ariko sinzi niba azakira abo yagize abapfakazi cyangwa imfubyi. Yego we na Nyiramongi bashobora kuzava kuri iyi si neza ntawe ubabajije abo bishe ariko bazasiga abana babo. Numvise ubuhamya bw’ umugore wa Maj Alex Rudasingwa avuga ibyo yanyuzemo binyibutsa ibyo abanyarwanda benshi banyuzemo.

Maj Alex Rudasingwa ari mu bantu bishwe na Kagame kugeza na nubu umurambo we utigeze uboneka. Burya birafasha iyo ubuze uwawe ariko ukamushyingura ukamuherekeza kuko nibura uba uzi aho azaruhukira. Naho iyo udashyinguye uwawe n’ibintu bitakuva ku mutima uhora utekreza wibaza niba yarapfuye cyangwa akiriho.

Nubwo bibabaje kuba Kagame yarashoboye guhotora Col. Karegeya ariko nibura byatumye hari abandi yiciye batinyuka bakavuga nk’ umugore wa nyakwigendera Maj Alex Ruzindana watanze ubuhamya bubabaje ubwo abanyarwanda benshi baturutse hirya no himo muri Amerika bibukaga ku nshuro ya gatatu Col Karegeya atuvuyemo ahotowe na Perezida Kagame.

Nawe iyumvire Consolota Ruzindana aho avuga uko umugabo we yapfuye nuko byamugendekeye nyuma yaho:

Pascal Kayijamahe
Boston, USA

 

Exit mobile version