Site icon Rugali – Amakuru

Umugore n’umwana we bakize Ebola berekanywe i Goma muri Congo

Abashinzwe ubuzima muri Congo hamwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, muri iki gitondo i Goma muri Congo bagaragaje Eben-Ezer na nyina Espérance bakize Ebola.

Iyi ndwara y’icyorezo imaze guhitana abantu barenga 1800 mu burasirazuba bwa Congo kuva yakwaduka mu kwezi kwa munani umwaka ushize.

Uyu munsi abahanga muri siyansi bemeje ko hari imiti ine yageragejwe ku barwayi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ikagaragaza ubushobozi bwo kubakiza.

Umuntu wa kane bamusanzemo Ebola i Goma
Uwa kabiri basanzemo Ebola i Goma na we yamuhitanye
Ebola yabonetse ku muntu wa kabiri i Goma
Umugore n’umwana we, ni babiri mu bantu bane bafashwe na Ebola mu mujyi wa Goma, babiri bandi yarabahitanye.

Mu bo yahitanye harimo umugabo we, uyu yari abaye umuntu wa kabiri basanzemo Ebola mu mujyi wa Goma.

Eben-Ezer utaruzuza imyaka ibiri na nyina Espérance bamaze iminsi bavurirwa mu kigo cyagenewe kwita ku bafashwe n’abakekwaho iki cyorezo i Goma.

Ni inkuru nziza ku bakozi bo mu nzego z’ubuzima no ku baturage b’imijyi ya Goma na Gisenyi mu Rwanda ubu itakigenderanira nk’ibisanzwe kubera ubwoba bw’iki cyorezo.

Uyu munsi berekanywe mu kiganiro n’abanyamakuru i Goma nk’abantu bakize Ebola bakijijwe n’imiti iri mu igeragezwa. Bamwe bagaragaje ibyishimo byabo ku mbuga nkoranyambaga.

Dr Sabue Mulangu inzobere muri Ebola, yabwiye BBC ko aba bombi ubu bashobora gusubira mu miryango yabo kuko bakize neza.

Dr Mulangu avuga ko ku bantu 681 bakoreweho igeragezwa ry’iyi miti ya Ebola 60% bari kuyikira.

Impungenge z’uko iyi ndwara ishobora gukwirakwira zatumye urujya n’uruza hagati y’imijyi ya Goma na Gisenyi rugabanywa cyane n’abategetsi b’impande zombi kugeza ubu.

Image captionEben-Ezer na nyina Espérance bemerewe gusubira mu miryango yabo kuko bakize neza
Exit mobile version