Site icon Rugali – Amakuru

Umujyi wa Butare wazize iki? Aho ntiwaba warazize ko ukomokamo intiti nyinshi?

Umujyi wa Butare se wazize iki? Waba se warazize ko wabyaye intiti? Ko Kagame azirana n’abantu bize. Kagame akunda kuvuga ngo nta njiji nk’abantu bize. Ibyo byose yaba se abiterwa n’uko nawe yize amashuri abaze? Ntabwo ari Butare gusa, Kagame yirengagije imijyi yose ukuyemo Kigali. Iterambere urarisanga muri Kigali gusa. Butare wari umujyi wa kabiri kuri Kigali none waraveteye.

https://youtu.be/pvNG_5rP06Q

Ibyo Kagame ashaka kugira u Rwanda Singapore y’Afurika n’ibyo byagushije imigi yose harimo umujyi wa Butare. Ngo abantu ni bubake amazu y’amagorofa nk’aho abantu bose bafite ubwo bushobozi bwo kuyubaka. Ngaho namwe nimwiyumvire uwo muturage wabonaga miliyoni imwe n’igice ivuye ku mazu ye yakorerwagamo ubucururi mu mujyi wa Butare ariko ubu akaba nta n’urupfumuye ahakura.

Amazu yose yabaye amatongo kubera kubura abantu bayakodesha. Amazu y’aho bita mu Cyarabu nayo yabaye amatongo. Yewe n’amazu ya Kaminuza ngo yamezemo ibyatsi bigaragara ko hari ayo badakoreramo. Hari abantu bamaze imyaka itandatu bafunze amazu yabo ashoma. Mayor w’umujyi wa Butare ati turimo turasana umujyi. Niba atari bya binyoma leta ya Kigali ikoresha reka turebe koko iryo sanwa icyo rizageza kuri uwo mujyi wa Butare. Uretse ko abaturage bazaba bahapfiriye.

Exit mobile version