Site icon Rugali – Amakuru

Umugenzuzi mukuru wa Banki Nkuru ya Uganda yahunze igihugu akaroresheje pasiporo y’u Rwanda

Umugore wahoze ahagarariye ubugenzuzi bwa Banki Nkuru ya Uganda (BoU) kuri ubu uhigwa bukware, Justine Bagyenda yahunze igihugu yifashishije urupapuro rw’inzira rw’ u Rwanda aho ubu ari kubarizwa mu Buholande.

Ni nyuma y’aho uyu mugore ashakishwa uruhindu bitewe n’uburyo bivugwa ko yigwijeho imitungo mu buryo budasobanutse ndetse n’ifungwa ry’amabanki arenga arindwi ryabayeho ariko ntaruhare rw’igihugu ahubwo bigaragara ko yabikoze ku nyungu ze.

Ikinyamakuru Spyreports dukesha iyi nkuru cyatangaje ko amakuru ava mu bantu ba hafi b’uyu mugore avuga ko yahunze igihugu cye anyuze ku mupaka uri hagati ya Uganda n’igihugu cya Kenya ahitwa Busia akajya muri Kenya akoresheje urwandiko rw’inzira (passport) rw’u Rwanda.

Gusa n’ubwo iki kinyamakuru cyatangaje ibi ntigisobanura neza uko uyu Munyayugandakazi yaba yarabonye urupapuro rw’inzira rw’ u Rwanda rwatumye ahunga igihugu cye.

Hari n’andi makuru yatangajwe n’abo mu muryango we babwiye iki kinayamakuru ko abana be nabo bateganya kuba basanga nyina mu gihugu cy’Ubuholandi mu Mujyi wa Amsterdam ho yahungiye mu cyumweru gitaha.

Kuri ubu biravugwa ko uyu mugore ashobora gusaba ubuhungiro muri iki gihugu kuko ngo ahanini imitungo yagiye anyereza ubwo yakoraga muri Banki ya Uganda, myinshi yagiye ayibika muri iki gihugu.

Uyu mugore kandi yahunze nyuma y’aho atangarije Komiti y’amakomisiyo yo mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda n’abagize ubuyobozi bw’ibigo bya Leta ( COSASE) ko atazongera kubitaba bitewe n’uko agiye kujya hanze y’igihugu.

Amwe mu magambo agize ubutumwa Bagyenda yandikiye Umuyobozi wa COSASE, Abdu Katuntu ndetse kopi yayo ikaba yarashyikirijwe Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru ya Uganda, Dr. Louis Kasekende na we byagaragaye ko yigwijeho imitungo y’umurengera nk’uko ibinyamakuru byo muri Uganda byagiye bibigaragaza.

Aha yagize ati “Ndashaka kubamenyesha ko ngiye kujya hanze y’igihugu ku mugoroba w’uwa 22 Ugushyingo 2018. Ibi ni mu bijyanye no kuba nakwitabira inama zemejwe mbere y’uko nakira ibaruwa yanyu ifite nomero Ref.Gov.902 yo ku wa 19/11/2018 ijyanye no kwitabira inama za COSASE.”

Gusa muri iyi baruwa Bagyenda ntiyatangaje igihugu agiyemo n’igihe azagarukira mu gihugu cye.

Ahunze mu gihe Umuyobozi wa BoU, Prof. Emmanuel Tumusiime-Mutebile atangaje ko bamwe mu bayobozi b’urwego ayoboye barimo Justine Bagyenda bagiye bamuhisha raporo nyinshi ziganjemo izijyanye n’ifungwa rya banki zirindwi zo muri Uganda.

Ni nyuma kandi y’uko uyu mugore yari yatumijwe na Komiti imusaba gusobanura impamvu arambye k’ubugenzuzi bw’amabanki y’ubucuruzi.

Gusa mu minsi ishize Bagyenda nibwo yanze kwitaba inteko ishinga amategeko kuko ngo yari hanze y’igihugu. Nyuma byaje kugaragara ko yari mu gihugu.

Kuwa 28 Ugushyingo 2017, COSASE yasabye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta gukora ibarura ry’ihariye ku bijyanye nifungwa ry’amabanki y’ubucuruzi ryari ryakozwe na BoU. Nyuma y’ameze arindwi, raporo y’ Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko iri fungwa ry’aya mabanki rikemangwa.

Amabanki arindwi yafunze harimo Teefe Bank, International Credit Bank Limited, Greenland Bank, Co-operative Bank, National Bank of Commerce (NBC), Global Trust Bank ndetse na Crane Bank Limited.

Uyu mugore ubusanzwe yitwa Justine Bayyiga, yavutse kuwa 15 Mutarama 1979 avukira Kayunga muri Uganda.Ikindi azwiho cyane ni uko yari umwe mu bantu bagiye bahagararira Uganda mu marushanwa y’isiganwa ryo kwiruka muri metero 400.

Muhabura.rw

Exit mobile version