Site icon Rugali – Amakuru

Umugani w’ikinyarwanda mushya: “INDYARYA IHIMWA N’IMBONERAKURE”.

Perezida Petero Nkurunziza w'u Burundi

Perezida w’u Burundi General Ndayishimiye yavuze ko leta y’igihugu cye idafite kugirana ubucuti n’igihugu kiyoborerwa ku mahame apfuye y'”uburyarya”, uburiganya , ubuhendanyi, no kwiyorobeka.

Leta ya General Ndayishimiye ibaye iyambere muri leta zose z’amahanga mu gusobanukirwa n’imiterere nyakuri ya FPR na leta yayo ko ari abantu mudashobora kuganira ngo mugire icyo mugeraho bitewe n’uko bahorana imbereka inyuma y’umgongo w’uwo baganira(evil hidden agenda), ko ari abantu b’ibigwari batajya bahagarara kw’ijambo ahubwo bagahora bubikiriye, abantu who never play by the rules.

N’umukuru wabo Perezida Kagame aherutse kubyivugira ubwe ko nta Rules Book bagira ko nta ethics bagira bakurikiza, ko bakora ibintu byabo uko bo babyumva bigakunda cg ntibikunde, bakongeraho imvugo yabo y’ibyihebe ngo “they have nothing to lose”.

Ni uko abantu ba FPR bateye, ni uko bakora bityo leta y’u Burundi ikaba yarabatahuye ikaba inabibabwiye ku mugaragaro. Iyi stand/iyi position ifashwe bwa mbere na Leta y’u Burundi igiye guhindura ibintu byinshi mu kare k’ibiyaga bigari bya Afurika no kw’isi yose kuko izafasha buri gihugu na buri wese ufite ibyo yumva agomba gukorana na FPR na Leta yayo kuyimenya umuzi n’umuhamuro, akabikorana nayo ayizi imbere n’inyuma, cyangwa se akayitaza ku mugaragaro nkuko leta y’u Burundi ibigenje.

Anastase Gasana

Exit mobile version