Site icon Rugali – Amakuru

Umugambi wa leta ya Paul Kagame wo kwicisha inzara n’ubukene abanya Gisenyi na Ruhengeri

Ikibazo k’ibirayi gikomeje kuba ingora abahizi mu Rwanda rw’umwicanyi Kagame. Ibyo byose ni ibikorwa bye. Biratangaje biranababaje kumva ko umuturage yahinga imyaka ariko igihe cyo gusarura cyagera akabanza gusaba uburenganzira bwo gusarura imyaka yihingiye. Abahinzi b’ibirayi bararira ayo kwarika. Bamwe ngo ibiciro byashijweho ngo ntibiri kubahirizwa. Abandi nabo bakavuga ko ibirayi byeze biborera mu murima kuko kubona uruhusa rwo gusarura rubona umugabo rugasiga undi. Uburenganzira busesuye bw’umuhinzi w’ibirayi burangirira mu murima mbere yuko yeza kuko iyo bimaze kwera bimusaba uruhusa ruturutse ahandi kugira ngo abisarure.

Abaturage bo muri Ruhengeri na Gisenyi begeye ijwi ry’Amerika bayibwira ko bashavuzwa no kubona imyaka bahinze idashobora kubatara no kubagoboka igihe cyose bakeneye amafaranga byihutirwa. Abaturage bati kugira ngo ukure ugomba kuba ufite jeto, bivuga uruhusa uhabwa rwo gukura. None imyaka irimo kuborera mu mirima. Kandi n’ushoboye kubona iyo jeto ntabwo aba azi igiciro bari bumugurireho. Niba se ubutegetsi bushyiraho ibiciro ntibabitangarize abaturage ubwo se ubwo si ubujura? Abo babagurira babaha amafaranga bishakiye ugasanga umuturage arakomeza kugwa mu gihombo.

Izo koperative nazo zigurira abaturage nazo ntizorohewe, bazishyiraho amananiza bakaziha umubare wa toni ntarengwa z’ibirayi bagomba kugurisha. Bikagaruka kuri wa muturage kuko nibo bamubwira igihe agomba gukurira kuko abikuye batamuhaye uruhusa bishobora kumuborana kuko ntiyabona umugurira iyo atarii koperative. Ibi byose bikagira ingaruka kuri wa muhinzi uba yakoze n’akazi gakomeye.

Kagome ati igihugu cyateye imbere, ngo yazamuye imibereho myiza y’abaturage!!!!!!!!!!!

Ange Uwera

Exit mobile version