Site icon Rugali – Amakuru

Umugambi wa Kagame wo gusimburwa na Jeannette Nyiramongi 

Paul Kagame arategura kuzasimburwa na Jeannette Nyiramongi nkuko yabyivugiye ko yifuza gusimburwa n’umugore igihe azaba arangije mandat ye mu mwaka w’2024. Bimwe mu bimenyetso byatangiye kugaragara ko bari gutegura Jeannette Kagame arimo umuhuro wabaye mu kwezi gushize kwa gatatu taliki ya 26 uyu mwaka wari uyobowe na Jeannette Kagame. Two muhiro wari witabiriwe n’abize hamwe nawe kw’ishuri rya St Albert i Bujumbura. Iryo shuri rikaba ryarizwemo n’abana b’abanyarwanda bari barahunze igihugu muri 59, ryari ryarabanje gushingwa muri Congo riza kwimurirwa mu Burundi ibintu bitangiye kudogera muri Congo mu mwaka w’1963.

Abantu benshi bibajije kuri uwo muhuro waruyobowe na Jeannette Kagame icyo warugamije. Abandi benshi kakavuga ko biri guca amarenga ko ariwe ushobora kuzasimbura Paul Kagame. Ibi biravugwa kubera ko Jeannette Kagame agenda yiyegereza inzego zimwe harimo iza gisirikare kugirango zimutegurire inzira y’ejo hazaza ubwo umugabo we azaba arangije mandat ye mu 2024.

Ibi rero birigutegurwa mu buryo abantu benshi batabona ariko abinkwakuzi bakaba bamaze kubitera imboni. Bamwe bavuga ko igihugu cyafashwe n’abagande, none ibintu birimo guhinduka ubu birimo baragana ku gushyiraho abari barahungiye mu gihugu cy’u Burundi.

Mwongere mutege amatwi izi audios maze namwe mwisesengurire mwumve ibiri kubera mu Rwanda. Harimo imwe ya Gen Kazura nawe wize kw’iryo shuri rya St Albert.

Exit mobile version