Kuva aho dutangarije ibikorwa by’indashyikirwa umunyemari Assinapol Rwigara yakoreye umuryango FPR Inkotanyi inyiturano ikaba kunigwa, abantu benshi batwandikiye badushimira ndetse badusaba gukomeza kujya tubagezaho inkuru zicukumbuye. None uyu munsi duhisemo kubatangariza ibintu bikomeye ngo abakunda Imana n’abanyarwanda batabare.
Burya ngo akamasa kazaca inka kazivukamo. Kagame yirengeje intwari Général Major Fred Gisa Rwigema, Dogiteri Bayingana, Bunyenyezi, Colonel Kayitare (Intare batinya), Colonel Theoneste Lizinde, Colonel, Colonel Patrick Karegeya, Colonel Ngoga, Brigadier Général Dan Gapfizi, Lieutenant Général Faustin Kayumba Nyamwasa amuhinduye ikimuga, Assinapol Rwigara aramunize, Seth Sendashonga n’abandi bana b’u Rwanda benshi tutarondoye amazina none abana babo basigaye ari imfubyi n’abagore babo ari abapfakazi.
Burya rero ngo inkoramaraso ntiyakora rimwe keretse iyo ipfuye. Ubu noneho Kagame n’abambari be baracura umugambi wo kurimbura umwari Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigara bafungiye muri Gereza ya Kigali izwi ku izina rya PCK 1930. Ngo aba twavuze haruguru bakaba bagomba kwicwa hakoreshejwe uburozi bwitwa “intaraza.”
Amakuru twavanye ahantu hizewe tuyahawe n’umukozi ushinzwe iperereza, akaba akora mu biro by’umukuru w’igihugu ateye atya: Yaratubwiye ati, “Sinduta Brigadier Général Frank Rusagara na Colonel Tom Byabagamba wamurindaga” (Kagame). Arakomeza ati, “Reka mbivuge uyu munsi ni Byabagamba, ejo ni njye.” Ati, “Dore uko umugambi wapanzwe: Mu masakumi ku munsi w’icyumweru, Nyiricyubahiro Musenyeri John Rucyahana, Tom Ndahiro, Hillary Sengabo (Umuvugizi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe abanyururu mu Rwanda RCS) bakoze inama udutase tw’icyayi duteretse imbere yabo ku meza mu biro by’umukuru w’igihugu. Umujyanama wa perezida Musenyeri John Rucyahana araterura ati: Murabona ko aho Diane Rwigara na nyina bafungiwe havuzwe byinshi kandi nibaramuka bagiye mu rukiko kuburana urubanza mu mizi bazamena amabanga menshi maze isi yose itumenye. Umuti twavuguse kandi bagomba kuwunywa babishaka batabishaka. Tom Ndahiro yungamo ati: Ibyo ndabishoboye. Uburozi navuye kubushaka i Karagwe ho muri Tanzaniya Musenyeri John Rucyahana akaba yaramaze kubuha umugisha wo kwa Sekibi, akaba yaramaze kubugeragereza ku njangwe y’iwe mu rugo umukecuru we yakundaga cyane.”
Bazabuhabwa bate?
Hari umukobwa Tom Ndahiro yashakiye akazi ko gutondeka impapuro mu biro by’umukuru w’igihugu akaba afite nyina witwa Mukandegeya Espérance ufunzwe wahawe igihano cya burundu kabera ibyaha byo gushahura abatutsi muri jenoside doreko nawe ubwe yabyiyemereye akanabisabira imbabazi muri Gacaca. Bihagarikiwe n’umuvugizi wa RCS CIP Hillary Sengabo, ubwo burozi uwo mukobwa yabuzaniye nyina amugemuriye. Sengabo yaravuze ati, “Ntawakwizera abapolisi babarinda uriya munyururukazi azabunage mu biryo byabo maze tuvugeko biyahuye, iryo shyano turikire.” Sengabo arakomeza ati, “Mu kuyobya uburari, uwo mugore Nyirandegeya Espérance namara kurangiza igikorwa twamwemereye ko tuzamwimurira i Nyagatare akajya yigisha abana bafunzwe tukajya tumuhemba ibihumbi mirongo itatu by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi (30.000frs/mois) nyuma tukazamuhemba kurekurwa.”
Amakuru twamenye nuko umukecuru wa Musenyeri John Rucyahana yishwe n’ishavu n’agahinda kubera injangwe ye bageragerejeho izo ntaraza. Kagame yafunze Diane na nyina ntibyamunyura none ubu arategura uyu mugambi mubisha wo kubarangiza burundu. Usibye uyu mugambi wo kubaroga ngo Kagame n’abidishyi be barashaka no kwica imashini zo mu ruganda rwa Rwigara bakoresheje poudre baherutse kuvana mu Bushinwa maze abakozi b’uruganda nibazatsa zizahite zigurumana. Nukuba maso rero !
Hejuru y’uwo mugambi kandi ngo Kagame yaba ashaka no kumaraho abavugira umuryango wa Rwigara. Ubu ngo harategurwa umugambi wo kuroga Ben Rutabana, Ambasaderi Richard Eugène Gasana na Cécile Kayirebwa bakazanyuza uburozi ku muhutu batazakeka ariwe Ambasaderi w’u Rwanda i Buruseli mu Bubiligi Bwana Rugira Amandin akabuha amashami ye. Kayirebwa ngo icyo azira nuko yakundaga Assinapol Rwigara kuko yafashije Rwabukwisi Ravi kandi bari inshuti we na Gasore.
Ngaho abatabara nimutabarire bugufi.
Byanditswe na:
Jean Rukika
Kuwa 07/02/2018