Site icon Rugali – Amakuru

Umugambi mubisha wa polisi ya Kagame wo gushyira amasasu, imbunda n’amagerenade mu mazu y’impunzi za Kiziba bakabeshya ko babafatanye intwaro

Amakuru Rugali ikomeje kubona aturutse mu nkambi ya Kiziba nuko polisi y’u Rwanda irimo gushaka kwinjira muri iyi nkambi y’abanyekongo i Kiziba ariko ikaba ifite imigambi mibisha. Murabizi mwese itekinika rya leta ya Paul Kagame iyo bashaka gukora amabi. Ubu Kagame n’agatsiko barashaka impamvu ya nyirarureshwa ngo babone impamvu yo gukuramo abo bashaka ndetse no kurasa abakuriye izi mpunzi.

Twamenye ko polisi irimo gushaka gushyira amasasu, imbunda n’amagerenade mu mazu y’impunzi ziba mu nkambi ya Kiziba hanyuma bakabeshya amahanga ko muri iyi nkambi harimo impunzi zishaka guhungabanya umutekano w’igihugu. Ariko bari beshya kubera ko ibinyoma byabo twabitahuye kandi izi mpunzi zikomeje kutugezaho amakuru byihuse.

 

Exit mobile version