Site icon Rugali – Amakuru

Umugambi mubisha wa DMI ya Kagame yo kubeshyera Diane Rwigara ko akorana n’imitwe Kagame avuga ko imurwanya nka RNC.

Banyarwanda banyarwandakazi ntimurangazwe nibyo DMI ya Kagame irimo byo gushaka kubeshyera inzirakarengane harimo Diane Rwigara ko bakorana na RNC. Ubu umugambi mubisha wabo watahuwe amakuru atugeraho akaba aruko biriya biranga ntego bya RNC ari DMI ya Kagame ejobundi yikinze ijoro ikabishyira hariyo hose mubona mu mafoto hasi.

Kagame aribeshya kuzica cyangwa agafunga Diane Shima Rwigara niwe wenyine uzabyemera naho isi yose irabizi ko icyazamubaho cyose ariwe uzaba ubikoze. Ntaho ikibi kigeze gitsinda icyiza ntaho ikinyoma kigeze gitsinda ukuri. Diane Rwigara aravuga ukuri kandi ibyo avuga byahise bishimangirwa n’ibura ry’umunyamakuru wa TV1 na Radio 1, Constantin Tuyishimire ugiye kumara iminsi 3 ashimuswe na DMI ya Kagame ibi bikaba byemejwe na BBC na VOA.

Exit mobile version