Site icon Rugali – Amakuru

Umugambi mubisha Kagame afite wo gutera u Burundi wamenyekanye

Perezida Petero Nkurunziza w'u Burundi

Amakuru aturuka mu nzego zinyuranye zo mu karere k’ibiyaga bigari nuko leta ya Kagame ikomeje gutoza rwihiswa abarundi iteganya gukoresha gutera u Burundi. Inzego z’iperereza za Uganda na Tanzania zizi neza uyu mugambi mubisha wa Kagame. Tuzi neza twese ko umugambi wa mbere mubisha wa Kagame wo guhirika Nkurunziza habuze gato ngo awugereho, icyo gihe byabaye ngombwa ko Uganda na Tanzania baha Nkurunziza abakomando bamusubije i Burundi ndetse banagira uruhare rukomeye rwo kuburizamo uyu mugambi mubisha wa Kagame. None dore biravugwa ko Kagame afite undi mugambi wo gutera u Burundi.

Izi nzego z’iperereza mu bihugu bituranye n’u Rwanda ziravuga ko Kagame ateganya gukoresha abasirikari be muri RDF akabambika imyenda ya gisirikari y’u Burundi maze bagatera bagenzi babo bo muri RDF bakoresheje imirwano ya guerrilla maze bagatera ibirindiro bya gisirikari hagati mu Rwanda kugirango bihe impamvu Kagame yo guhita atera u Burundi.

Kandi ngo uwahoze ari perezida w’u Burundi Buyoya n’abandi baherwe bo mu Burundi barwanya Nkurunziza bafatinije na Kagame muri uyu mugambi mubisha wo gutera u Burundi. Iri sesengura rivuga ko amahirwe macye Kagame ashobora kuba afite muri uyu mugambi mubisha afite nuko bimwe mu bihugu bikomeye mu karere nka Uganda na Tanzania bizi neza uyu mugambi mubisha wa Kagame bakaba bararangije kumwitegura naramuka yibeshya ngo ateye u Burundi.

Uganda na Tanzania bazi neza umugambi wa kinywamaraso Kagame afite akaba ariyo mpamvu benshi bakeka ko ariyo mpamvu Uganda iherutse kohereza Brigadier Emmanuel Kanyesigye i Burundi kuyihagararira mu bya gisirikari. Gutera u Burundi bizaba nk’umugozi wa Kagame wo kwiyahura niyibeshya agatera u Burundi.

Aho Kagame yibeshyera nuko adashobora kurwana n’ibihugu byose ndetse na Shitani agira inshuti. Ubu muri Uganda Kagame ararwana no guhirika Museveni. Muri Tanzania ho banga Kagame nkuko Putin yanga Hillary Clinton, muri Kenya abasirikari bakuru baho bahora basenga kuzabona umunsi Kagame azava kuri iyi isi agasanga abandi bose yayivanyeho igihe cyabo kitaragera, muri South Africa uwitwa Zuma yavuyeho akubita agatoki ku kandi avumira Kagame ku gatoki gahera amwita ruzingo, muri Ethiopia uwari Minisitiri w’Intebe Meles Zenawe yigeze kwanga kumwakira mu nama ya AU kubera ko yari yararakajwe nuko Kagame yafunze mucuti we Pasteur Bizimungu. Muri macye ahantu bakunda Kagame si henshi kandi amaherezo ari hafi azaba mabi cyane.

Yanditswe na Sam Byaruhanga
Ishyirwa mu cyongereza n’umusomyi wa Rugali

Exit mobile version