Amakuru nahawe n’umuntu uzi neza Apollo Kirisisi nuko ubuzima bwe bwahindutse kuva yagambanira Col. Patrick Karegeya ubwo aba DMI ba Kagame bamunigiraga muri Afurika y’Epfo.
Muri iyi minsi ubona Apollo atari wa wundi abantu benshi bari basanzwe bazi kuko ubundi Apollo yari umuntu uhora aseka, akenshi yabagaba ari kumwe n’abakobwa beza bagezweho muri Kugali cyangwa ahinduranya amamodoka meza ahenze ariko ubu siko bikimeze.
Uyu muntu yambwiye ko Apollo atagiseka cyane ndetse nta gikunda no kujya mu tubyiniro twijoro dore ko yadukundaga bihebuje. Niyo abonetse mu tubari cyangwa ahari ho hose ubona asa nk ‘umuntu ufite ubwoba bwuko akurikiwe kandi abantu bose baba bamuhanze amaso wagirango barashaka kumwita Yuda. Muri macye wagirango asa nkufumzwe.
Ubu Apollo Kirisisi nta gitembera amahanga nka mbere kuburyo ubu abihiwe n’ubuzima mu gihe abamutumye kugambana birirwa iyo za Amerika. Muri macye Apollo Kirisisi asa nkuwapfuye ahagaze. Arabizi ko bamwita Yuda ariko adashobora kwiregura. Ikindi azi neza ko ibyo azi byose, amabanga ya Kagame, agomba kujyana nayo mu kuzimu akaba ariyo mpamvu DMI imuhozaho amaso. Ntawe rero byazatangaza umunsi umwe nitwumva ngo yakoze impanuka cyangwa ngo yishwe n’indwara nkiyishe Col. Willy Bagabe. Apollo Kirisisi we azaririrwa na bacye kuko ari umugambanyi.
Gaston Karenzi
Kigali