Marie Michelle UMUHOZA wigeze kuba umuvugizi w’ikigo cy’u RWANDA cy’ubushinjacyaha RIB, ubu akaba abarizwa mu gihugu cya CANADA, ku mpamvu Leta y’u Rwanda ivuga ko ari ukwivuza, ariko amakuru yagiye hanze yemeza ko uyu mugore yahunze we n’umuryango we, bakabona n’uburenganzira bwo gutura muri CANADA.
We n’umugabo we, bombi barokotse jenoside, Umugabo we yasigaranye umuvandimwe umwe, mugihe madame yasigaye wenyine yaramaririje.
Mu minsi ishize yabonye uburenganzira bwo gutura muri Canada n’umuryango we, kandi ahabwa ubuhungiro.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko Marie Michelle Umuhoza atigeze ahunga ahubwo yagiye kwivuza, nababutsa ko ikibazo cy’uburwayi yari afite cyarangiye.
Leta y’u Rwanda ikoresheje ubushukanyi, yabashije kumvisha Eric Umugabo wa Marie Michelle Umuhoza ko yajya i Kigali akarangiza ibibazo by’imitungo yabo, akanabasha kubwira itangazamakuru ko umugore we atahunze ahubwo ari muri Canada kubera impamvu z’ubuvuzi maze bagakura igisebo kuri leta y’u Rwanda.
Amakuru twabashije kubona, nuko umugabo byarangiye abyemeye, nuko tariki ya 20/09 aramanuka agera i Kigali. Iminsi 3 akihagera yaridegembyaga, ariko nyuma yaho yaje kuburirwa irengero, afungirwa muri ya mazu bakoreramo iyica rubozo bita safe houses kugeza uyu munsi.
Barasaba ko Marie Michelle Umuhoza agaruka mu Rwanda kugira ngo babashe kurekura umugabo we, akaba ari ihurizo rimukomereye.
Naramuka asubiyeyo, ashobora kuzagirirwa nabi dore ko ari amwe mu mahitamo asigaranye, uyu mugore wacitse urebye kubera imitego yagushwagamo na leta, kuva yahabwa uriya mwanya, gukomeza akibonera urupfu rwa Kizito, n’ibindi byinshi bikorwa na bariya bicanyi.
Ishimutwa ry’umugabo we ni imwe mu mpamvu zishobora kuba zaratumye Marie Michelle UMUHOZA aceceka, ntagire ubuhamya atanga ku bintu byinshi azi, hakubiyemo ikinyoma cyatangajwe nyuma yuko bamaze kwicira KIZITO Mihigo muri gereza.
Ndi Doreen Umwiza
Ushaka kuntera inkunga kugira ngo iki kinyamakuru kizagere kuri byinshi, wanyandikira kuri doreenumwiza@gmail.com