Site icon Rugali – Amakuru

Umugabo ucuruza ibyagenewe impunzi yafashwe ahita ashaka no gutanga ruswa

Polisi ikorera mu karere ka Huye yataye muri yombi uwitwa Mubirigi Alex ugura kandi akagurisha ibiribwa bisanzwe bihabwa impunzi, akaba yafashwe ubwo yageragezaga guha ruswa umupolisi wari uri ku kazi nk’uburyo bwo kugirango amukingire ikibaba.
Taliki 22 Gicurasi, Mubirigi yafashwe n’umupolisi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (RPD) ari mu kazi ke ka buri munsi.
Kuri iki gikorwa, umuyobozi w’iri shami Chief Superintendent of Police (CSP) Sam Bugingo yagize ati :” Abapolisi bacu bakora igenzura rihoraho ry’ubuziranenge bw’ibicuruzwa bitandukanye biri ku isoko, bakanareba niba byishyura imisoro. Ni muri urwo rwego bafashe Mubirigi arimo gukura ifu ya SOSOMA n’iy’ibigori mu mifuka iriho ibirango by’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi (UNHCR) bitemewe gucuruzwa, abishyira mu yindi mifuka ; mu rwego rwo kugira ngo hatagira urabukwa ko ari ibiryo byatanzwe na (UNHCR) birimo bicururuzwa hanze.”
Yakomeje agira ati :” Ibi biribwa si ibyo gucuruzwa kandi Mubirigi yafashwe acuruza ibiro 3650 bya sosoma n’ibiro 1700 by’ifu y’ibigori mu mifuka yuzuye, abajijwe ibyangombwa byabyo , aho kubibaha ashaka kubaha ruswa y’amafaranga 200 000, nibwo yahise atabwa muri yombi.”
Mu gihe Polisi igikora iperereza ku nkomoko y’ibi bicuruzwa, uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma ikorera mu karere ka Huye.
Aha CSP Bugingo yagize ati :” Icya mbere, ibicuruzwa biri ku isoko bigomba kugira ibyangombwa bihagije, ikindi ni uko nta muntu ugomba gutanga cyangwa kwakira ruswa, abapolisi bacu ntibazazuyaza guta muri yombi uzagerageza kubaha ruswa wese.”
Yavuze ko muri Polisi y’u Rwanda hari umuco wo kutihanganira ruswa bityo bikaba ari ikizira guha umupolisi ruswa kuko nta mwanya ifite haba muri Polisi y’u Rwanda no mu gihugu.
Yagize ati :”Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba kuri ruswa kandi izakomeza kurwanya iyo myitwarire, abagana Polisi bose bakwiye kubyumva kandi bakabyubahiriza aho gukoresha inzira ziborohereza bazi ko zitemewe n’amategeko.”
Kuri iki cyaha cya ruswa, kiramutse gihamye Mubirigi, yahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’inshuro icumi z’agaciro k’ibyo yatanze nka ruswa nk’uko ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibiteganya.
Exit mobile version