Site icon Rugali – Amakuru

Umugabo ahindukira ku bururi ntahindukira kw’ijambo -> Kagame ashobora kuganira na Amerika ku cyemezo cyayo kubera caguwa

U Rwanda rushobora kuganira na Amerika ku cyemezo cyayo kubera caguwa. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, yatangaje ko nyuma y’icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo guhagarika by’agateganyo inyungu u Rwanda rwakuraga muri gahunda ihuza iki gihugu n’ibindi bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, hashobora kubaho ibiganiro.

Perezida Donald Trump yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo inyungu u Rwanda rwakuraga muri gahunda ihuza iki gihugu n’ibindi bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara “African Growth and Opportunity Act (AGOA), kandi iki cyemezo kikazatangira kubahirizwa nyuma y’iminsi 60.

Mu ibaruwa Trump yandikiye Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane, yavuze ko azahagarika by’agateganyo inyungu zirimo kugabanyirizwa imisoro n’izindi ziteganywa na AGOA, ku myenda ituruka mu Rwanda kuko rwahagaritse imyenda n’inkweto za caguwa zituruka mu bihugu birimo na Amerika.

Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byafashe icyemezo cyo guca intege imyenda n’inkweto za caguwa bituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza n’ahandi, aho nko mu Rwanda kuva ku wa 1 Nyakanga 2016, ibyinjizwa mu gihugu byongererewe umusoro ukubye inshuro 25 ugereranyije n’uwari usanzwe.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, yatangarije Flash FM ko ubusanzwe nta nyungu nini u Rwanda rwakuraga mu masezerano ya AGOA, bityo ko nibiba ngombwa hashobora kuzabaho ibiganiro mu minsi 60.

Yagize ati “Ubucuruzi dufitanye na Amerika muri AGOA, nta nubwo bugera kuri 0.5%. Ni 0.05% k’ibyo dukorana nabo n’ubundi. Bagaragaje icyo bifuza n’icyemezo bafata, ntekereza ko mu minsi 60 tubona hari icyo byatwara, twakwicara tukaganira ku buryo twizera ko bashobora kumva uko dutekereza.”

Gahunda ya AGOA yemejwe na Perezida Bill Clinton mu 2000, iheruka kongererwa igihe ikazarangira mu 2025, igahuriramo ibihugu 38 birimo n’u Rwanda.

U Rwanda rwakoreshaga miliyari 15 Frw mu gutumiza caguwa mu mahanga. Inzego zibishinzwe zivuga ko yadindizaga iterambere ry’inganda mu gihe mu bihugu byinshi byateye imbere usanga inganda zishingiye ku budozi bw’imyenda ziri mu zitanga akazi kenshi.

Muri Kamena 2017, Perezida Kagame yaciye amarenga ko Amerika iramutse itsimbaraye ku bihano byo guhagarika amasezerano ya AGOA, u Rwanda rushobora kwemera kuyavamo aho gusubira kuri caguwa.

Icyo gihe yagize ati “Niba rero ngiye gushyiraho uburyo inganda zacu zabasha gutera imbere zirimo n’izikora imyenda, umuntu akavuga ati ‘Oya’ nubikora ndaguhana kubera ko ibyumvikanweho muri AGOA [nubwo bidafitanye isano na gato] ugomba kuba ingarani ya caguwa, kugira ngo ujye ku rutonde rw’ibihugu dukorana muri AGOA, twe aho hari ukundi tubyumva.”

Mu 2017 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 66.1 z’amadolari naho u Rwanda rwoherezayo ibya miliyoni 43.7 z’amadolari, bikaba byariyongereyeho miliyoni 22.5 z’amadolari.

Kuva mu 2002 kugeza mu 2012 ibicuruzwa u Rwanda rwoherezaga muri Amerika muri gahunda ya AGOA byari hafi ya zeru, ariko mu 2013 biza kugera ku $9,000; mu mwaka wakurikiyeho wa 2014 bigera ku $187,000, mu 2015 bisa n’ibyikuba kabiri bigera kuri $435,000 biturutse ahanini ku bintu bishingiye ku budozi n’ububoshyi n’imbuto za macadamia.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka, yatangaje ko hashobora kubaho ibiganiro na Amerika kuri AGOA
Exit mobile version