Abanyafurika bose bari i Burayi bahamagariwe imyigaragambyo ikaze mu Bufaransa taliki ya 10 na 11 /11/2018 yo kwamagana abanyagitugu batumiwe na Emmanuel Macron!
Umugabane w’Afurika urababaje, abanyafurika bafashwe bugwate n’abayobozi b’abicanyi n’ibisambo babayoboye. Igiteye agahinda abo banyagitugu bica abo bayoboye, bakabateza inzara, bakabafungira ubusa… ntibashobora gutanga demokarasi kandi ibyo byose bakabishyigikirwamo n’abakuru b’ibihugu by’i Burayi babakoresha mu gusahura umutungo w’Afurika.
Abanyafurika benshi bashiriye mu nyanja ya Mediterane bahunga abo bicanyi kugirango bashobore kugera i Burayi. Abanyafurika bacitse ku icumu bagashobora kugera i Burayi usanga baragiye babaho mu buzima bwa nyamwigendaho, buri wese yirebaho gusa! Aho ibihe bigeze abo banyafurika batangiye gahunda yo guhuza imbaraga maze bagashyira igitutu ku buyobozi bw’ibihugu by’iburayi bashyigikira abo bicanyi bo muri Afurika!
Kuwa gatandatu taliki ya 10/11/2018 perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron azakira abakuru b’ibihugu barenga 80 bazaba baje mu muhango wo kwibuka imyaka 100 intambara ya mbere y’isi irangiye, muri abo bakuru b’ibihugu batumiwe harimo n’abo muri Afurika, ibyo bikaba byatumye abanyafurika banyuranye bateranira i Paris mu rwego rwo gutegura imyigaragambyo izamara iminsi 2 yo kwamagana abo bicanyi bafashe bugwate abaturage b’Afurika! Abanyafurika bose bari ku mugabane w’uburayi bakaba basabwe kwitabira iyo myigaragambyo kugirango bahindure imyumvire y’abanyaburayi ku karengane abaturage b’Afurika barimo!
Iyo myigaragambyo izabera kuri “Place de la République” guhera saa sita z’amanywa ikageza saa munani kuwa gatandatu taliki ya 10 no ku cyumweru taliki ya 11 Ugushyingo 2018
Veritasinfo