Nyuma yo kugerekwaho gufata umurwaza ku ngufu, umuforomo arashinja ibitaro bya #Rwinkwavu kumwica urubozo
Umuforomo wo mu bitaro bya Rwinkwavu witwa Habumugisha Jean Pierre, ashinja ubuyobozi bw’ibi bitaro kumurenganya no kumuhohotera, nyuma yo kumugerekaho icyaha cyo gufata ku ngufu umurwaza akabatsinda, bakaba baramufatiranye mu gihe cy’uburwayi bakamukandamiza.
Mu kiganiro kirambuye umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagiranye na Habumugisha Jean Pierre; yadutangarije ko yari afite amasezerano y’akazi yanditse nk’umuforomo mu bitaro bya Rwinkwavu, akaza kurwara mu mwaka ushize wa 2015 akajya kwivuza ndetse akabimenyesha ubuyobozi bw’ibitaro akanabushyikiriza impapuro za muganga zimwemerera ikiruhuko cy’uburwayi, hashira amezi atatu ubuyobozi bukamutegeka ko yaba asubitse amasezerano y’akazi akazayasubukura agaragaza impapuro za muganga zigaragaza ko yakize neza, ariko nyuma akaba yarakorewe ibyo yita gushaka kumwihimuraho bamufatiranye n’uburwayi yari amazemo iminsi.
Mu ibaruwa Habumugisha Jean Pierre yandikiye Dr Fulgence Nkikabahizi uyobora ibitaro bya Rwinkwavu tariki 8 Ukwakira 2015, yamenyeshaga uyu muyobozi ko yakize kuburyo ashobora gusubira mu kazi, ibi bikaba byari biherekejwe n’icyemezo cya Dr Venuste Nkundimana cyashyizweho umukono tariki 5 Ukwakira 2015, kigaragaza ko nk’umuganga wamukurikiranye; ibizamini byerekana ko ubuzima bwe buhagaze neza kuburyo yasubira mu kazi.
Dr Venuste Nkundimana, yari umuganga mushya muri serivisi z’ubuvuzi bwahawe uyu Habumugisha mu bitaro bya Rwinkwavu, aho yari asimbuye Dr Pascal Ngiruwonsanga wari ugiye gukora ahandi; uyu akaba ari we wari usanzwe ukurikirana Habumugisha Jean Pierre, nawe akaba yahamirije Inyarwanda.com ko yasize ibizamini byerekana ko yakize kuburyo yabasha gusubira mu kazi, ndetse akaba yari yanabimenyesheje umuyobozi w’ibitaro.
Nyuma y’uko Habumugisha Jean Pierre yandikiye Dr Fulgence Nkikabahizi, yaje kubona igisubizo cy’uyu muyobozi w’ibitaro akaba n’umukoresha we, amubwira ko akwiye gutegereza ibisubizo bizatangwa n’abaganga bakurikirana uburwayi bwe ku rwego rw’igihugu, icyo gihe amusubiza nabwo byari mu kwezi k’Ukwakira 2015 nyamara kugeza ubu ntabwo yigeze yemererwa gusubira mu kazi, ntahembwa kandi ntanabona ubwisungane mu kwivuza, ibintu Habumugisha abona ko gusongwa n’umuyobozi wari ukwiye kumufasha nk’umukozi we wari uvuye mu bihe bitoroshye by’uburwayi.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Dr Fulgence Nkekabahizi, yadutangarije ko uyu Habumugisha Jean Pierre atigeze amwirukana, ahubwo ko yanze ko asubira mu kazi atarabona ibisubizo bishimangira ko yakize neza. Nyamara n’ubwo avuga ibi, Dr Venuste Nkundimana ukora mu bitaro abereye umuyobozi, we yemereye Inyarwanda.com ko yagiye gutanga icyemezo cy’uko Habumugisha Jean Pierre yasubira mu kazi ashingiye ku bizamini yari yamukoreye, nyuma nabwo akaba yaragiye yakira ibisubizo bitandukanye by’ibizamini bya Habumugisha byabaga byoherejwe i Kigali mu kigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubuzima (RBC), ibyo bisubizo nabyo byose bikaba byemeza ko Habumugisha yakize kuburyo yasubira mu kazi.
Dr Fulgence Nkekabahizi kandi, yabwiye Inyarwanda.com ko kuba Habumugisha atagihembwa, ari uko babaye bamubikiye umushahara we mu gihe yari arwaye atarasubira mu kazi, nyamara undi akavuga ko ari uburyo bwo kumuhima ngo akomeze kubaho nabi nyuma y’uburwayi bwe, aho ubu hashize amezi arenga atanu asabye gusubira mu kazi ntabyemererwe ndetse kuva muri Kanama 2015 akaba atagihembwa.
Dr Yves Mucyo; umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), yabwiye Inyarwanda.com ko atumva icyo Dr Nkikabahizi Fulgence ashingiraho asaba ibyemezo by’abaganga byo ku rwego rw’igihugu kuko abo batabaho, ahubwo ko icyemezo cy’umuganga wamukurikiranye ari cyo gikwiye kumugaragariza ko umurwayi yakize, kandi icyo akaba yarakibonye. Uyu mukozi wa RBC anavuga ko atumva ukuntu uyu Habumugisha ari we usabwa ibyo byemezo byo ku rwego rw’igihugu, kandi hari abandi barwayi benshi bivuza mu bitaro bya Rwinkwavu, akaba atarigeze abibasabira niba yemeza ko bibaho.
Dr Fulgence Nkikabahizi yaba arimo gushaka kwihimura kuri Habumugisha wageretsweho gufata ku ngfu akabatsinda?
Habumugisha Jean Pierre yabwiye Inyarwanda.com ko ibibazo bye na Dr Fulgence kimwe n’ushinzwe abakozi mu bitaro bya Rwinkwavu atari iby’ubu kuko hari n’ikindi gihe bigeze kumuhagarika azira ubusa akaza kubatsinda, ndetse ibi uyu muforomo abihurizaho n’abandi bakozi b’ibitaro baganiriye n’umunyamakuru ariko bakifuza ko ku bw’umutekano wabo amazina yabo atatangazwa.
Umwe mu bakozi b’ibitaro bya Rwinkwavu baganiriye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yadutangarije ko uyu Habumugisha koko yigeze kubeshyerwa akagerekwaho gufata ku ngufu umurwaza nyuma bikagaragara ko byari ibinyoma bikanarangira bategetswe kumwishyura, ibyo ariko bikaba nabyo byari byaturutse ku kuba uyu Habumugisha Jean Pierre avugisha ukuri agashaka gushyira ahagaragara amanyanga akorwa n’ubuyobozi bw’ibitaro agahesha isura mbi abaganga n’abakozi b’ibitaro muri rusange.
“Yanze ko ngaruka mu kazi nyuma yo koroherwa, atesha agaciro icyemezo cya muganga wamvuraga ahubwo we akora ibyo yishakiye kugirango ampime gusa anyihimureho. Dr Fulgence n’umukozi ushinzwe abakozi bashatse kungerekaho icyaha cyo gushaka gufata ku ngufu umurwaza nyuma ndabatsinda, ariko nabwo nari maze amezi 6 ntakora. Nari naraye izamu, bafata umurwaza baramushuka ngo avuge ko nashatse kumufata ku ngufu, bashaka abapolisi ngo bafatanye kuntera ubwoba ngo mbandikire nsaba imbabazi babyoroshye ngo ubwo umurwaza abinshinja bizangeza kure, mbabwira ko ntasaba imbabazi z’icyaha ntakoze, ni uko barambwira ngo mbe ntashye ari bwo namaraga amezi atandatu ntakora ntanahembwa. Ubundi bari bampagaritse iminsi 8 nyuma irangiye nta bimenyetso bifatika bafite ndetse n’umugore wari umurwaza babeshyaga ko nashatse gufata ababwira ko barimo kumuharabika yemeza ko babeshya ntabyabayeho, ubwo barambeshya ngo bategereje imyanzuro izava muri MINISANTE hashira amezi atandatu ntakora babonye ngiye kwiyambaza inkiko bangarura mu kazi barananyishyura… Ku Karere babategetse kunyishyura umushahara w’amezi atandatu nari maze baranze nabwo ko nsubira mu kazi” – Habumugisha
http://inyarwanda.com/articles/show/OtherNews/nyuma-yo-kugerekwaho-gufata-umurwaza-ku-ngufu-umuforomo-aras-68123.html