Site icon Rugali – Amakuru

Umucuruzi Mimiri ukomeye i Kigali arashinjwa gukubita agakomeretsa cyane umugore we

Umwe mu bacuruzi bazwi mu mujyi wa Kigali arashinjwa guhohotera umugore we amukubita akamukomeretsa cyane mu mutwe. Ubu ari gukurikiranwa ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo. Uyu mucuruzi ashinjwa ko mu ijoro ryo ku itariki 30 Ukuboza 2016, hafi Saa sita z’ijoro yakubise umugore we w’isezerano bafitanye abana batatu akamukomeretsa mu mutwe.

Umugore we yashyikirije ikirego Polisi y’u Rwanda, ndetse atanga ibimenyetso, byaje gutuma ku itariki 02 Mutarama 2017, uyu mucuruzi atabwa muri yombi na Polisi.

 Amakuru aturuka muri Polisi y’igihugu, aremeza ko bakurikiranye iki kirego, bakora Dosiye ye ikubiyemo ibimenyetso byose bakuye mu iperereza, bayishyikiriza ubushinjacyaha.

Kuri uyu wa kabiri tariki 10 Mutarama, uyu mucuruzi yarekuwe n’ubushinjacyaha, ariko asabwa kujya akomeza kwitaba ubutabera byibura inshuro imwe mu cyumweru.

Yakubise umugore we amukomeretsa bikomeye mu mutwe

Nubwo Polisi yari yatanze Dosiye irimo ibimenyetso, Ubushinjacyaha ngo ni bwo bwafashe umwanzuro ko uyu mugabo akurikiranwa ari hanze, kubera ko hari ibindi bimenyetso bwari bugikusanya kandi akaba atabangamira iperereza.

Nkusi Faustin, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda yatubwiye ko mu kurekura uyu mucuruzi bagendeye ku mpamvu ziteganywa n’amategeko.

Ati “Gufunga umuntu burya ntabwo ari ihame, ubundi gukurikirana umuntu ari hanze niryo hame. Ni amategeko yakurikijwe.”

Nkusi avuga ko atazi niba uyu mucuruzi yarasubiye kubana n’umugore we, nyuma y’uko ubushinjacyaha bumurekuye by’agateganyo kubera ko hari ibyo bagisesengura muri Dosiye ye,  dore ko uretse amakuru bahawe na Polisi muri Dosiye n’Ubushinjacyaha ngo hari ibyobugikurikirana.  Ati “ndibaza ko yasubiye murugo rwe.”

Abajije niba nta mpungenge ko yasubira icyaha cyangwa agatoroka ubutabera, Nkusi yagize ati ” Hari impamvu nyinshi zituma umuntu afungurwa,…Twamuhaye conditions,…Twamwambuye passport, twamuhaye conditions zo kutava mu Rwanda atabiherewe uruhushya, no kujya yitaba ubushinjacyaha buri wa gatanu w’icyumweru. Hari uburyo bwo gukurikirana ibyo byose, ku buryo nta kibazo gihari.”

Nkusi avuga ko amakuru yose ajyanye n’iki kirego n’uburyo icyaha uyu mucuruzi akekwaho cyaba cyarakozwemo ubushinjacyaha buzayatangaza niburangiza iperereza ryabwo, kugeza ubu batari bamenya igihe rizamara bitewe n’imiterere yaryo.

Ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irishingiye ku gitsina ni kimwe mu byaha bitavugwaho kenshi ariko bikorwa hamwe na hamwe, bikavugwa cyane iyo umwe mu bashakanye yishe mugenzi we.

Police y’u Rwanda ivuga ku mutekano uko wari wifashe mu 2016, ACP Morris Muligo, Komiseri ushinwe ishami ryo gukurikirana ibyaha (CID) yavuze ko ibyaha bitanu mu gihugu byihariye 53% y’ibindi byaha byose byakozwe mu 2016, muri ibi byaha harimo icyo “Gukubita no gukomeretsa” nk’ibyo uyu mugore yaregeye ko yakorewe n’umugabo we.

UMUSEKE.RW

Exit mobile version