Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, yagaragaje Bruce Melodie nk’umuhanzi w’icyamamare ariko ushobora kwiyamururaho abafana mu gihe yaba akomeje kuririmba ibihangano biganisha ku kwigisha urubyiruko ubusambanyi.
Ibi yabivugiye mu kiganiro uyu muyobozi yagiranye na Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2020, cyagarukaga ku mpaka zimaze igihe z’ibishegu mu ndirimbo zikomeje gusohoka muri iki gihe.
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi batunzwe agatoki ko aririmba bene izi ndirimbo cyane ko hari nyinshi zasohotse yumvikanamo.
Muri iki kiganiro, Bamporiki yari yirinze kugira umuhanzi atunga agatoki, icyakora abanyamakuru bakomeje kugenda bifashisha ingero z’indirimbo zaririmbwe na Bruce Melodie birangira amuvuzeho.
Abajijwe niba atirinze kuvuga izina ry’uyu muhanzi ngo atamwamamaza, Bamporiki yagize ati ”Yaramamaye, uriya muhungu se ntiyamamaye? Yaramamaye ahubwo ni uko ashobora kwiyamururaho abantu, nicyo kibazo kiraza kuba.”
Bamporiki agaragaza abahanzi nk’abatarafashije Leta mu bihe bya Covid-19, kuko nubwo Isi n’u Rwanda by’umwihariko byari mu kaga k’icyorezo, bunzemo akandi ko kurarura urubyiruko.
Yavuze ko nubwo abahanzi bakururwa n’amafaranga ya Youtube ndetse no gukurikirwa cyane, badakwiye kwiyambura andi menshi baba babona babaye bari mu murongo mwiza.
Ibi yabivuze yabivuze yibukijwe n’umunyamakuru ko hari amafaranga abahanzi binjiza kuri Youtube. Ati” Ariko hari menshi biyimye, kuri youtube se ni kwa se? Ejo nibayifunga ko u Rwanda ruzahoraho. Buriya hari ukuntu wirukanswa n’ibya nonaha ukirengagiza ingaruka bizakugiraho zihoraho.”
Yagaragaje ko nubwo abahanzi bibwira ko ari uburenganzira bwabo, batazahabwa amahirwe yo kwangiza umuco.
Ati ”Umwe muri bo we yarizihiwe aravuga ngo arashaka kuvangira abaturanyi be. Uravangira abaturanyi ariko ntuzavangira umuco. Ushobora kuvangira abaturanyi baramutse bakwemereye ariko ntuzavangira umuco.”
Bamporiki avuga ko abahanzi bakora indirimbo zamamaza ubusambanyi baba bahemutse kandi ari abo kunengwa.
Ati “Kudatekereza ngo ubundi ndi inde wa nde? Nakurikirwaga na nde? Mfite abantu bangana iki? Ibije byose ukemera bikakujya hejuru biba ari uguhemuka ariko turi hano ngo tubinenge.”
Bamporiki yibukije abahanzi ko bari kwangiza amategeko kandi ashobora kubahana, ati ”Mbaye ndi umuhanzi nkaba mfite ibihangano byahanwa n’itegeko nabanza ngahanga ibyarikuraho kuko ribangamiye inyungu zanjye. Igihe usohora ibyo bihangano itegeko rihari uba wishyira mu bibazo.”
Yanakomoje ku mahirwe akomeye abahanzi bakomeje kwiyambura, ati ”Turi kugana aho umuhanzi azajya akora igitaramo yabisabiye uburenganzira, abantu bakareba ibyo wahanze ugiye gutaramamo.”
Usibye kuba bakwimwa uruhushya rwo gukora igitaramo, Bamporiki avuga ko aba bahanzi bakomeje kwiyambura ubufasha ubwo aribwo bwose bakagenewe na Leta.
Ati ”Sinshobora kuba ndi muri minisiteri ngo ishyigikire, itere inkunga umuhanzi wamamaza ubusambanyi, nasezera.”