Perezida Kagame yaburiye Ingabire Victoire ko atitonze yasubira muri gereza. Perezida Kagame yakomoje ku irekurwa rya Ingabire Victoire na Kizito Mihigo, avuga ko ari impuhwe zigamije gukemura ibibazo, kuko iyo bitaza kuba gutyo hari abantu benshi bishingiye ku kuri, baba bakiri muri gereza.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro z’abadepite bashya kuri uyu wa Gatatu.
Perezida Kagame yavuze ko abarekuwe byari mu nyungu z’igihugu, ariko aburira abarekuwe cyane Ingabire Victoire, nyuma yo kurekurwa wavuze ko nta mbabazi yasabye.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu buryo u Rwanda rukora, rugira n’impuhwe zo gushaka gukemura ibibazo.
Ati “Mu buryo bwo gukemura ibibazo byacu, tugiramo n’impuhwe ariko zitari impuhwe zo gushaka gutanga impuhwe, impuhwe zo gukemura ibibazo; none se iyo bitaza kuba gutyo, ubu tuba dufite abantu bangahe bishingiye ku kuri bicaye muri gereza?”
“Tuba tugifite amagana n’ibihumbi bicayemo kubera ko niho bakwiriye kuba bari. Ariko twe kubera inyungu zo kubaka igihugu cyacu tukavuga ngo ariko ntabwo ariko iteka twabigenza.”
Yavuze ko muri izo mpuhwe, habaho gushakisha n’uwabaye umunyabyaha hakarebwa ubundi buryo yakubakwa agatanga umusanzu we mu iterambere ry’igihugu.
Aha ni ho yahereye avuga kuri Ingabire Victoire warekuwe amaze guhabwa imbabazi ariko yagera hanze akavuga ko atigeze azaka.
Ati “Ukajya kubona abantu ngo njye ntabwo nasabye imbabazi, njye ntabwo nasaba imbabazi. Buriya baturekuye kubera igitutu, igitutu hano? Ukomeje kubigenderaho, urajya kwisanga wasubiyemo.”
“Niba ari ubuhamya bushakwa kugira ngo tukwereke ko igitutu atari cyo gikora, hakora gutekereza neza, urisanga wasubiyemo cyangwa se urisanga wasubiye hanze kujya kuzererera kuko nta kindi uzakorayo.”
Yakomeje agira ati “Uru Rwanda mureba, aho rwavuye, twavanyemo amasomo atuma abantu batadukanga ngo dukangike. Rero, uwashaka yacisha make.”
Yasabye buri wese kugira umutima wo gukorana n’abandi neza kuko aricyo kigezweho hose ku Isi bitandukanye na politiki yari igamije gusa n’itamika abandi.
Ati “Gushakisha inyungu za buri wese nibyo byonyine bisigaye naho ibindi nkurusha ibi, ngomba kugutamika ibyo nshaka ukabimira, ntabwo ibyo bigikora. Cyane cyane twe twamize byinshi.”
Ingabire yarekuwe asigaje imyaka irindwi ku gifungo cy’imyaka 15 yakatiwe mu Ukuboza 2013, amaze guhamwa n’ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Ageze hanze, ntiyashatse kwerura ku mbabazi yahawe cyangwa ngo asobanure neza ko yazisabye n’icyo yazisabiye.
Mu kiganiro na BBC yavuze ko “usaba imbabazi ku cyaha wakoze ” kandi “nta rukiko nigeze nemerera ko nakoze icyaha, nta n’ubuyobozi bw’igihugu nigeze nemerera ko nakoze icyaha icyo aricyo cyose cyagombaga kumfungisha”.
Gusa nubwo avuga gutya, hari ibaruwa yandikiye Perezida Kagame ku wa 6 Ugushyingo 2018.
Hari aho igira iti “Nyakubahwa Muyobozi Mukuru w’Igihugu cyacu, ari mwe ku giti cyanyu, ari n’umunyarwanda uwo ari we wese waba warakomerekejwe k’umutima n’imvugo cyangwa inyandiko zanjye, mbisabiye imbabazi.”