Umucamanza Theodor Meron asize nkuru ki mu Banyarwanda? Abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibazibagirwa umucamanza Theodor Meron, wakoresheje nabi ububasha yari afite arekurwa abasize bahekuye u Rwanda mu 1994.
Kuwa 19 Mutarama 2019, Meron, azasoza manda ze nk’umuyobozi w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, (UNMICT), akazasimburwa n’umucamanza Carmel Agius, ukomoka muri Malta na we akazageza ku wa 30 Kamena 2020.
Guhera muri Werurwe 2001 ubwo Meron yatorwaga nk’Umucamanza mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho Yougoslavie, ICTY, yanakoraga mu rugereko rw’ubujurire muri ICTR kugeza ubwo inkiko zombi zafungaga imiryango, rumwe mu 2015 urundi mu 2017.
Uyu mukambwe w’imyaka 88 yanamaze imyaka ine nka Perezida wa ICTY, akaba anamaze manda abyiri nka Perezida wa UNMICT, guhera muri Werurwe 2012.
Abanyarwanda ntibazibagirwa amabi ya Meron
Meron yagiye ashinjwa n’inzego zitandukanye z’u Rwanda ko yagiye arekura mu buryo budasobanutse abantu bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikiyongeraho ko bamwe yagiye abagabanyiriza ibihano ubwo yari ayoboye urugereko rw’Ubujurire mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR.
Mu bo yagiye arekura harimo Ferdinand Nahimana nk’umwe mu bashinze Radio RTLM, yabibye urwango n’amatwara ya Jenoside na Padiri Rukundo wahoze ari Aumônier Militaire mu Majyaruguru y’u Rwanda, bari barakatiwe gufungwa imyaka 30 undi 23.
Meron w’Umunyamerika, yagize kandi abere abashinjwa ko bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi nka Zigiranyirazo Protais, Mugenzi Justin, Mugiraneza Prosper, Gen. Ndindiriyimana Augustin na Major Nzuwonemeye François Xavier.
Yanagabanyirije ibihano abafatwa nka ba ruharwa muri Jenoside nka Colonel Théoneste Bagosora, wakatiwe burundu n’urukiko rwa mbere, ariko mu bujurire bwari buyobowe na Meron agabwa imyaka 35.
Yagabanyirije igihano kandi Colonel Nsengiyumva Anatole na Capt. Ildephonse Nizeyimana. Ubu Colonel Nsengiyumva na we yarafunguwe kubera igihano gito yahawe kandi afatwa nk’uwari ku isonga ry’abayoboye Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
IBUKA ntizibagirwa amahano ya Meron
Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA), ugaragaza ko no mu gihe umucamanza Theodor Meron, azaba avuye kuri uyu mwanya, amabi yagiye akorera Abanyarwanda azakomeza kuvugwa kugira n’abazamusimbura batazagwa mu mutego nk’uwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, mu kiganiro kirambuye yahaye IGIHE, yavuze ko Meron yagiye arema ibintu bidafite ishingiro agamije kurekura ba ruharwa.
Yagize ati “Hari aho bavugaga ngo umuntu yagaragaje ko yitwaye neza kandi wajya kureba ugasanga nta makuru yatanze, nta gitabo yigeze yandika ngo agaragaze ukuri ku byo aregwa, ugasanga umuntu ararekuwe ariko ntashaka gutaha mu gihugu, mu by’ukuri ugasanga ari umuntu utaragize icyo ahindukaho.”
Akomeza agira ati “Nk’u Rwanda tuzakomeza dushyiremo imbaraga kandi nubwo Meron yarangiza manda ze, imikorere ye mibi tuzakomeza tuyivuge kugira ngo bizabere isomo n’abandi bazaza n’ahazaza h’ubutabera bw’Isi muri rusange, abantu bazamumenye nk’umuntu utarakoze icyo yagombaga gukora. Muri make nk’u Rwanda ntabwo tuzibagirwa Meron kuko ibyo yadukoreye bibi biramutwibutsa akenshi.”
Kuki Meron yagiye yibasira abarokotse Jenoside?
Umuryango Ibuka utangaza ko nta watinya kuvuga ko umucamanza Meron yagiye akoreshwa na bamwe mu bakoze Jenoside, batarafatwa cyangwa ibindi bihugu.
Ahishakiye agira ati “Biragoye kuvuga ngo ntacyo u Rwanda rwapfa na Meron, nta kindi dupfa usibye imikorere ye mibi, imikorere iniga ukuri, imikorere itsikamira ukuri. Usanga buri gihe ari ku ruhande rw’abakoze icyaha rimwe na rimwe umuntu akaba atatinya kuvuga y’uko aba yafashijwe n’abakoze Jenoside bari hanze batarafatwa cyangwa n’ibihugu bindi bibashyigikiye.”
Muri Nyakanga 2018, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yahaye manda y’amezi atandatu Umucamanza Theodor Meron, u Rwanda rwamaganye iki cyemezo ariko nticyubahirizwa.
Ahishakiye yabwiye IGIHE ko leta y’u Rwanda yakoze byinshyi, umuryango Ibuka nawo ugaragaza imikorere mibi ya Meron, ariko ngo ikibabaje ni uko inzego zimukuriye ntacyo zakoze.
Agira ati “Ndabizi neza ko n’ejobundi mbere y’uko yongerewa manda, imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yaranditse ibyamagana ivuga ko bidakwiye ko yakongererwa manda, hagaragazwa ibibi yakoze no muri manda zindi yari amaze, ku buryo kumwongerera indi byari ukumushimira ibyo iyakoze, ariko bikaba ari ugukomeza gutoneka abahohotewe muri Jenoside, izo nyandiko zose bazirenzeho bamwongerera manda nubwo yari ngufi, kuri twe twabonye ko iyo manda yari iy’agashinyaguro.”
Umucamanza wahawe gusumbura Meron Carmel Agius afite imyaka 72, yabaye umucamanza muri uru rwego guhera mu 2012 ubwo rwashyirwagaho. Yanabaye umucamanza muri ICTY guhera mu 2001, anakora mu ngereko z’Ubujurire muri ICTY na ICTR guhera mu 2010 kugeza ubwo zafungwaga.
Yanabaye Visi Perezida wa ICTY guhera mu Ugushyingo 2011 kugeza mu Ugushyingo 2015 aba na Perezida wa ICTY guhera mu Ugushyingo 2015 kugeza ubwo yafungaga imiryango mu Ukuboza 2017.