Site icon Rugali – Amakuru

Umucamanza ashaka kurekura uwafungiwe jenoside yo mu Rwanda, ari mu kuri?

Mu Rwanda hongeye kuvuka impaka ku ifungurwa ry’abanyururu bakatiwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ku bakoze jenoside yo muri 94.

Uvugwa ubu ni koloneri Aloys Simba apfungiwe muri Benin, bivugwa ko ashobora gufungurwa mu minsi iri imbere.

Amakuru aravuga ko urwego rukurikirana imanza zasigajwe n’urukiko rwa Arusha, rufite umugambi wo kumurekura n’ubwo atararangiza igihano cy’imyaka 25 yakatiwe.

Ni hehe umucamanza Theodor Meron ashingira mu kurekura abo bantu bakoze ibyaha bikomeye gutyo?

BBC yavuganye na Ernest Sagaga, umunyamategeko wigeze gukora mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruri La Haye.

Iki ni ikiganiro twagiranye.

https://youtu.be/nIDPqNe40io

Exit mobile version