Amakuru ageze kuri Rugali nuko umubyeyi wa Melchior Ndadaye ariwe mama we wamubyaye Therese Bandushubwenge yitabye imana.
Uyu mubyeyi wa Ndadaye akaba yatuvuyemo azize indwara ya asthma yamufashe akaremba bikamuviramo kujyanwa mu bitaro ariho yaguye.
Abatazi Ndadaye Melchior n’INTWARI ya Demokarasi mu Burundi kuko yabaye Perezida wa mbere abarundi bagize bamwitoreye kuko abandi bose bagiyeho bakoresheje umuheto.
Imana yakire Therese Bandushubwenge mu bayo kandi twihanganishije umuryango we n’inshuti asize.