Leta igiye kuzajya ijyana ababyeyi b’abana b’inzererezi mu bigo ngororamuco. Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta, Johnston Busingye avuga ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko 85% by’ abana b’inzererezi bafite ababyeyi.
Ibi yabitangarije mu nama ya 3 yahuje Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango wa FPR Inkotanyi wabaye ku wa 22 Mata 2017.
Kuba abana benshi baba mu mihanda, Minisitiri Busingye yavuze ko byatumye hafatwa icyemezo cyo kuzajya bafata ababyeyi ndetse n’abana babo bakabajyana mu bigo bitandukanye bakigishirizwa hamwe, nyuma bagasubizwa mu miryango.
Busingye avuga ko ikibazo cy’abana bo mu muhanda gikomeye ndetse hakaba hari n’ibihano byashyizweho bihanishwa umubyeyi wese watatiye inshingano ze zo kurera.
Ingingo ya 227 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ku kwirengagiza inshingano z’umubyeyi cyangwa umwishingizi nta mpamvu.
Igira iti “Umubyeyi cyangwa umwishingizi wirengagiza kubahiriza imwe mu nshingano ze nta mpamvu yumvikana ku buryo bizahaza ubuzima, umutekano, imibereho y‟umwana we cyangwa uwo ashinzwe kurera ukiri muto, ureka umwana cyangwa uwo ashinzwe kurera akishora mu buzererezi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri miliyoni imwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Umubyeyi cyangwa umwishingizi wangiza uburere bw’umwana we cyangwa uwo ashinzwe kurera kubera kumufata nabi, gutanga ingero mbi z’ubusinzi bw’akamenyero cyangwa kwitwara nabi, ahanishwa ibihano bivugwa mu gikacya mbere cy’iyi ngingo.”
Gusa Minisitiri Busingye avuga ko guhana atari cyo kihutirwa icya mbere ngo ni ukwigisha ababyeyi gukurikiranira hafi uburere bw’abana babo.
Yagize ati “Sinumva ko umubyeyi akwiye gufungwa kubera umwana we.”
Mu Mwiherero w’Abayobozi Bakuru b’igihugu wabaye ku nshuro ya 13, Perezida Kagame yigeze kugaruka ku kibazo cy’abana bo mu muhanda, aho yatangaje ko bibabaje kuba hari abana bacyandagaye ku mihanda batagira kirengera.
Yabwiye abayobozi bitabiriye uwo mwiherero ko bitangaje kuba banyura kuri abo bana barimo abahetse abandi, ariko bakikomereza nk’aho batanababonye, ntibagire icyo babikoraho.
Yagize ati “Ko umuntu atambwira ngo twabuze amikoro, ko atari cyo kivugwa, habaye iki? Ababishinzwe ndibaza ko mwabidusubiza na byo, habaye iki ku buryo umuntu ahora abona ku muhanda abana badafite uko babayeho?”
Perezida kagame yavuze ko usibye n’ubuzererezi, abana bo ku mihanda baba baranabaswe n’umwanda ku buryo ngo umuntu abanyuraho akumva atiyumvisha ko ari Abanyarwanda.
Yagize ati “Ko twashyizeho gahunda y’isuku, abana umuntu asanga ku muhanda akavuga ngo aba bana si abacu, mwese mukabanyuraho ntihagire n’usubira inyuma ngo avuge ngo hariya hari ikibazo, biraterwa n’iki?”
Yunzemo ati “Ntimugira amaso abona ngo ikibazo mugikemure? Ubwo se amaso na yo muyateze ku baterankunga? Ubwo se abaterankunga bagiye kujya babaha n’amaso yo kubona?”
Nyuma y’uyo mwihererero inzego zitandukanye zakoze inama nyinshi mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo.
N’ubwo ibyo byose byabaye, ntibisaba umuntu gushishoza kugira ngo amenye ko bakiri mu muhanda cyangwa batagihari.
Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri RPF Inkotanyi rwijeje Perezida Kagame kuzahangana n’ikibazo cy’abana bo mu muhanda kikigaragara.
Igihe ikibazo cy’abana cy’inzererezi kitaranduwe cyateza ibibazo byinshi ku Gihugu
Ubwo Izuba Rirashe cyaganiraga na Gisimba Damas wareze abana b’imfubyi imyaka 36, yavuze ko mu gihe hatagize igikorwa ngo abana bo mu muhanda bakurwemo, igihugu kiri kwiremera abanzi b’igihe kizaza.
Gisimba avuga ko byoroshye cyane gushuka abana bo mu muhanda bagakoreshwa ibyaha bibangamiye umutekano w’igihugu n’ibindi bitandukanye.
Uyu mugabo aburira Abanyarwanda bose, abayobozi n’abifashije ko mu gihe babona abana bo mu muhanda biyongera ntihagire icyo bakora gifatika, ngo hashobora kuza abagizi ba nabi bakabakoresha mu mwijima, nk’uko bigaragara mu bindi bihugu nka Mexique.
Yemeza ko bariya bana umuntu ashobora kuza akabamenyera ibiryo gusa akaba yabakoramo umutwe w’ibyihebe cyangwa se abacuruzi b’ibiyobyabwenge kandi bakamwubaha nk’umubyeyi.
Amakimbirane yo mu miryango n’ubukene ni bimwe MIGEPROF ivuga ko ari bimwe mu bituma abana bava mu miryango bakerekeza mu muhanda.
Izubarirashe.rw