Site icon Rugali – Amakuru

Umubano wa Macron na Kagame nawo ugaragarira abanyarwanda n’abafaransa nk’ubugambanyi!

Byanditswe na Veritas Infos

France-Rwanda: Perezida Emmanuel MACRON yamanitse igifaransa aho Paul Kagame areba!

Bwana Samora Machel wigeze kuyobora igihugu cya Mozambike (1975-1986) yabwiye abaturage be ijambo rifatwa nk’umugani muri icyo gihugu, yagize ati: “Umunsi muzumva abazungu bari kumvuga neza, kuva icyo gihe ntimuzongere kumbwira ibanga ryanyu kuko ibyo bizaba bigaragaza ko narangije kubagambanira”.

Samora Machel akaba azwi nk’intwari muri Mozambike ndetse no muri Afurika bitewe n’uko yarwanyije ku buryo bukomeye ubutegetsi bw’abazungu muri Mozambike ndetse bikaba binavugwa ko abo bazungu aribo bamugambaniye akicwa n’impanuka y’indege mu buryo budasobanutse! Dukurikije iki gitekerezo cya Samora Machel, umubano wa Macron na Kagame nawo ugaragarira abanyarwanda n’abafaransa nk’ubugambanyi!

Exit mobile version