Site icon Rugali – Amakuru

Umenya Paul Kagame akoreshwa n’amashitani ariko nashake amenye ko amarira ya ziriya mpunzi agera ku Mana kandi twizera ko Imana izabatabara.

Polisi y’u Rwanda yatangiye gufunga zimwe mu mpunzi za Kiziba hafi 15 bamaze gufatwa. Impunzi imwe iti “kuba dukikijwe n’abapolisi ntacyo byari biduteye ahubwo duhangayikishijwe n’ibyo bari gukora”. Indi munzi iti “mbese ko twumva ngo polisi y’u Rwanda yubahiriza umutekano mu bindi bihugu kuki twebwe batwigirizaho nkana”. Indi mpunzi iti ”ko abapolisi bashinzwe kurinda, bashinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, kuki ari nabo babubangamira?”

Polisi y’u Rwanda ngo hamaze gupfa abantu 5 hakomereka 20. Iyi mibare se wayemezwa n’iki ko tuzi itekinika ry’umwicanyi Paul Kagame n’ako gatsiko ke kamukorera? Uhagarariye abapolisi mu Rwanda we yahakanye ko nta masasu barashe. Atinyuka kubeshya ku manywa y’ihangu. None se hari utwika inzu agahisha umwotsi? None niba batarabarasheho n’inde warekuye ayo masasu yakomerekeje kandi akica impunzi?

https://www.youtube.com/watch?v=hoVbOJ3Y2To

Uhagarariye impunzi mu nkambi ya Kiziba we avuga ko polisi yamuhamagaye bakamubwira bamutera ubwoba ngo abazapfira hariya imbere y’ibiro bya UNHCR ngo bazamujya ku mutwe. Ibi bikerekana ko hari umupango wateguwe wo kubakumira bakababuza gutaha bateganya ko hazakoreshwa imbaraga bibaye ngombwa. Bwarakeye biraba. None polisi y’u Rwanda ngo yatangiye iperereza, hamaze gufungwa impunzi zo mu nkambi ya Kiziba 15 muri zo harimo abari bahagarariye inkambi n’abaribarangaje abandi imbere muri iriya myigaragambyo.

Mbega amateka Kagame agiye gusiga we!!!!! Bavuga abagome ariko Paul Kagame arengeje ukwemera. Paul Kagame akoreshwa n’amashitani ariko nagirango mubwire ko imbaraga z’Imana zizatsinda iyo sekibi ngo ni Kagame. Amarira ya ziriya mpunzi nukuri agera ku Mana kandi twizera ko Imana izabatabara.

Ange Uwera

Exit mobile version