Iyo ibiza byakamejeje mu Rwanda imvura iri gutwara abanyarwanda ndetse ikabasenyera uyu munyagitugu wacu araruca akarumira nk’aho nta cyabaye … mundorere Rugigana ararwaye amagambo aramurenze! Hagati aho nta munyarwanda nzi boss arita Dear cg Friend kabone ni ubwo tuba twamwihomyeho tumuvuga n’ibidashoboka …
Ku rundi ruhande, abandi bayobozi bayobora neza muri iyi minsi ya COVID19 buri munsi cg buri cyumweru bagenera abaturage ijambo ribahumuriza bakabaha amakuru mashya ajyanye n’aho guhashya iki cyorezo bigeze ariko iwacu siko bimeze ndabona ahubwo ababuze aho baruhungira aribo bashishikaye mugukwirakwiza amatangazo ya Minisante (Tuzi guhakwa no kuyoboka)
Abafana be nimwe munsetsa kuko mwibereye intama zishorewe zerekezwa ku ibagiro habe n’akenge gake ko kumukebura usibye ko mumuzi da yabagaruza isasu cg ishuka atitaye ku majwi mwamuhundagajeho n’ibitutsi mudutuka ngo turamurwanya! Ibyo ntabyibuka arakwica akazasigara aburana n’abasigaye!
Yanditswe na Pam Philios