Ni inde ugiye gusimbura umwami Kigeli? Ni umwana we? Ntibizazanira u Rwanda ishyano? Urukiko rwo muri Leta ya Virginia muri Amerika, kuwa Gatatu tariki 4 Mutarama 2017 rwategetse ko umugogo w’umwami Kigeli uzatabarizwa mu Rwanda, kandi byamaze kwemezwa ko ahazabera uwo muhango hazanahita himikirwa undi mwami uzamusimbura, ikindi kandi uwakurikiranye cyane iby’amateka n’umuco nyarwanda, umwami ari mu gihugu kiyoborwa na Perezida byazana ishyano.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2016, Rukeba Claude Francois wari umujyanama wihariye w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa kandi bakaba barabanye cyane, yatangaje ko umwami Kigeli yasize avuze uzamusimbura, akaba azamenyekana vuba.
Yagize ati: “Ni koko azasimburwa kuko yasize avuze uzamusimbura, mu 2006 yaramutanze, ashobora kuba yarabibwiye abantu babiri cyangwa batatu. Ubundi uko bigenda mu bintu by’ubwami, iyo basize bavuze umuntu ntibabibwira umuntu umwe. Uzi ko mu gihe cy’abiru, bavuga ko abiru ari bo babaga bafite iryo banga, ariko umwami yabaga yifitiye umwe w’umwihariko yabwiraga mu gihe habaye nk’amananiza. Niko byagenze mu gihe cya Rudahigwa atanga, niko byagenze nanubu mu gihe cya Kigeli V.”
Rukeba Claude Francois kandi yakuyeho urujijo ku bavugaga ko umwami Kigeli yarinze atanga akiri ingaragu akaba ataranigeze abyara. Uyu mujyanama we wihariye, yashimangiye ko hari umwana Kigeli yasize ariko yanga gutangaza aho aherereye. Yagize ati: “Ibyo byo kuvuga ko nta mwana yari afite, twe ku ruhande rwacu tuzi ko hari umwana yari afite, ntabwo twanavuga aho ari ariko arahari.” Ibi bisobanura ko Kigeli yaba yarabyaye umwana mu buryo bw’ibanga kandi akirinda ko bimenyekana cyane, cyane ko nta mugore bizwi ko yashatse.
Nihimikwa usimbura Kigeli ku ngoma se nawe azahita ajya mu mahanga? Naguma mu Rwanda se nta shyano bizateza u Rwanda?
Muri Nyakanga 2016 umwami Kigeli akiriho, mu kiganiro ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye na Pasiteri Ezra Mpyisi wari umujyanama w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, yadutangarije ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa yemeye akagira imyaka 80 ari ingaragu kandi akemera kuguma mu mahanga afite iwabo, yirinda gukora ikintu cyazatuma u Rwanda rubona ishyano rikomeye.
Ku bijyanye no kwanga gushaka, Pasiteri Ezra Mpyisi yavuze ko Kigeli V Ndahindurwa yanze gushaka umugore ari mu mahanga kandi kizira mu muco nyarwanda, kandi ko mu gihe yari gushaka umugore ari mu mahanga, nta kabuza u Rwanda rwari guhura n’ibyago bikomeye cyane. Ibi avuga ko banabiganiriyeho ahagana mu 1970 ubwo Kigeli yabaga muri Uganda, akamugira inama yo kuguma ari ingaragu aho guhemukira u Rwanda.
Ku bijyanye no kuba uyu mwami yataha, Pasiteri Ezra Mpyisi yari yavuze ko kizira cyane kuba umwami yataha mu gihugu ameze nka rubanda kandi yarahunze ari umwami akaba atarigeze anasimburwa, bityo avuga ko yataha ari uko Perezida azamubera Minisitiri w’Intebe akayobora nk’umunyapolitiki naho Kigeli akibera umwami uganje. Aha yari yatanze urugero mu bihugu nk’u Bwongereza n’u Buholandi aho umwami atajya anavugwa na rimwe mu bya politiki, ariko nanone agasanga ibi mu Rwanda bitakunda kuko himitswe Repubulika, ibyo bindi bikaba bikorwa ahari ingoma ya cyami.
Mpyisi kandi icyo gihe yavuze ko ibyo gutaha yari yarabiganiriye na Kigeli V Ndahindurwa ubwo yamusangaga muri Amerika, akamugira inama ebyiri, imwe akayimugira nk’umunyarwanda wubaha umuco na kirazira, indi akayimugira nka Pasiteri.
Mpyisi ati: “Namugiriye inama ebyiri ngo yihitiremo. Nka Pasiteri namubwiye ko yakwitahira mu Rwanda kuko nta cyaha kirimo ku Mana, ariko nk’umunyarwanda uzi kandi wubaha iby’umuco mubwira ko yareka akazagwa mu mahanga kuko atashye yaba ahemukiye igihugu nk’umuntu uzi ko kizira gutaha nka rubanda yarahunze ari umwami, hanyuma ndamubwira ngo ahitemo.”
Pasiteri Ezra Mpyisi yari yavuze icyo gihe, ko Kigeli yari akomeye cyane ku muco kandi adashaka ko u Rwanda rubona ishyano bitewe nawe, ari nayo mpamvu yari yariyemeje kuzaguma mu mahanga akagwayo aho gutatira igihango.
Aha umuntu yakwibaza niba uwamusimbura we yakwemera kuba nka rubanda cyangwa niba yahita na we ajya kuba mu mahanga ubuziraherezo nka Kigeli. Ntibiramenyekana kandi niba uwo Kigeli yavuze ko azamusimbura ari uwo mwana we cyangwa niba ari undi.
Ukwezi.com