Site icon Rugali – Amakuru

UKURI KWARAPFUYE KUBONA ABAGUHAMBA KU MUGARAGARO.

UKURI KWARAPFUYE KUBONA ABAGUHAMBA KU MUGARAGARO.

Banyarwanda kwa kuri mu bushishozi mushakisha kuracyari kure

Hano i Bruxelles mu Bubiligi harii urubanza rwa Neretse Fabien uregwa ko yaba yaragize uruhare muri jenoside yakorewe mu Rwanda

Nshuti zanjye rero, Nakunze kubabwira ikibazo cyagaragaye mu gusemura kuko hari abatangabuhamya bavuze mu Kinyarwanda kandi abacamanza ni abazungu

Mu basemuzi baje mu rukiko harimo umurundi wagaragaje ubushobozi buke wagera mu rwara.
Umunyarwanda wari uhari we yari abishoboye byari bigoye kugirango ashobore gusemura ijambo kurindi ariko yerekanye ubushobozi. Hari aho yagiye yibeshya kuko ni umuntu.

Byarangiye umurundi bamushyira ku gatebe ubwo azahembwa na leta y’ububiligi uretse ko icyo azahemberwa si ugusemura ni ibindi aziranyeho n’abamuhaye akazi. Yibaga yicaye iruhande rwa Neretse Fabien utari ukeneye umusemuzi. Avuga igifaransa, icyongereza n’ikidage…

Hanyuma rero, maze kumva ikiganiro umwunganizi umwe uvuga ikinyarwanda uhagarariye abarega yagiranye n’itangazamakuru mu rurimi rw’ikinyarwanda ndumirwa!!!
Ibibazo byagaragaye mu rukiko ku busemuzi ntaho gihuriye n’ibyo yavuze.

Najyaga mbaha umukoro wo gukora traduction buri munsi ku rukuta rwanjye. Mwese murabwibuka.

Ubundi umurimo nkora wo kwamamaza batubwirako n’iyo wamamaje nabi uba wakoze akazi ko kwamamaza. Ariko reka mbibagezeho.

Uyu munyamategeko aravuga ku kibazo cy’ubusemuzi
Aha yibereye muri interprétation ze zijyanye n’ibimufasha gutsindagira jenoside zakozwe

Mwibuke ko nabaga ndi mu rukiko nkaba numva neza ururimi rw’igifaransa n’ikinyarwanda

Vestina Umugwaneza

Exit mobile version