Site icon Rugali – Amakuru

Ukuri kuzakomeza kujye ahagararaga byange bikunde!

Raporo yo mu Rukiko rwa LONU rw’Arusha irega ingabo za FPR gukorera jenoside abahutu n’abatutsi mu 1994 yasohotse mu kinyamakuru kitwa “marriane.net”no mu bindi binyamakuru byinshi byo kuri internet, yakwirakwijwe ku mbuga za facebook z’abanyarwanda bari mu Rwanda n’abandi bari ku isi hose.
Iyo nyandiko imaze gukwirakwizwa inshuro 182 zose. Ikindi kandi, izo mbuga za facebook zirimo abanyamahanga benshi, cyane cyane abanyaburayi, Amerika na Canada. Bivuze ko iyo nyandiko imaze gusomwa n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga barenga za miliyoni, kandi abo na bo bazakwiza ubutumwa burimo babubwira abo mu miryango yabo ndetse n’inshuti zabo ku buryo bizakomeza kwiyongera.

Iyo raporo hari abantu itindaho cyane: Ibingira ashinjwa kwica abahutu n’abatutsi ba Kibungo n’umutara; Munyuza ashinjwa kwica urubyiruko rw’abatutsi babaga bagiye mu nkotanyi mu kuzifasha urugamba; Kabarebe ashinjwa kwica abaturage kuri sitade ya Byumba; n’abayobozi ba DMI bashinjwa kwica urupfu rw’agashinyaguro abanyarwanda. Ibintu biri muri iyo raporo birarenze.

Exit mobile version