Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), cyandikiye abashinzwe uburezi mu turere kibasaba guhagarika igitabo cyasohotsemo amakosa kugira ngo nticyongere kwigishirizwamo mu mashuri yo mu Rwanda.
Ni igitabo cy’amasomo y’ubumenyi rusange cyo mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye cyanditswe n’icapiro ry’Abahinde ryitwa LAXMI mu 2016 kikaba cyari kimaze ukwezi gitanzwe mu mashuri yo mu gihugu.
Umuyobozi Mukuru wa REB, Janvier Gasana, yabwiye IGIHE ko basabye ko icyo gitabo cya ‘General Studies and Communication Skills’ gihagarikwa bitewe n’amakosa akomeye ndetse yashoboraga gutuma umwana w’Umunyarwanda ahabwa ubumenyi bumuyobya.
Yagize ati “Twatanze iri tangazo kubera amakosa ari muri kiriya gitabo […] ni uburyo bwo kugitesha agaciro kugira ngo gikosorwe. Ni uburyo kandi bwo kubwira inzego z’ibanze ziyobora amashuri kugira ngo bamenyeshe ibigo bayobora kugira ngo niba hari aho kikiri bimenyekane ko kitemewe kwigishwa abana b’abanyarwanda.”
Gasana atangaza ko amakosa akirimo ashingiye ku kuba hari aho kigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari intambara isanzwe (Civil War),akavuga ko Guverinoma y’u Rwanda idashobora kwemera ko hagira upfobya Jenoside hanyuma ngo binigishwe n’abana b’u Rwanda.
Hagaragaramo kandi aho bavuga ko inkwano mu bukwe ari umutwaro ku bahungu ndetse ko ngo ihenze cyane, REB igasobanura ko bisa no gutesha agaciro umuco nyarwanda kuko ngo ari ishimwe aho kuba ikiguzi.
Ni icyemezo gifashwe nyuma y’uko no mu minsi ishize hagiye hagaragara ibitabo byari byanditse nabi, ugasanga hari n’aho n’ibyanditse mu Kinyarwanda birimo amakosa.
Gusa REB itangaza ko ibyo byakosowe ndetse ngo mu byifashishwa mu mfashanyigisho y’ubu yatanzwe mu 2016 nta kosa ririmo. Mu minsi yashize hagaragaye igitabo cy’umwaka wa kabiri w’amashuri abanza cyanditswe n’icapiro rya MK aho cyari cyanditseho ngo “ Iki gitabo ni icya Guverinoma y’u Rwanda “ntigurishwa” aho kwandika ngo “ntikigurishwa”.
Hagaragaramo kandi aho indirimbo yubahiriza igihugu yanditse nabi, aho kwandika ngo ‘ngobyi iduhetse’, bandika ngo ngobyi ‘idutetse’.
REB itangaza ko ibyo bitabo byakosowe ariko ikavuga ko kugira ngo haboneke umuti urambye bagiye gusaba urwego rushinzwe amasoko ya Leta rwa RPPA ku buryo ibitabo bizajya byandikwa n’Abanyarwanda.