Site icon Rugali – Amakuru

UKURI GUTEYE UBWOBA MURI SINGAPORE Y‘IGIKOMANGOMA KU MINGENZERE MIBI

Muri 1994, igihe abari mucyahoze ari ingabo za Habyarimana barimo bakora amahugurwa i Gako, Muzehe Tito Rutaremara yaje kubaha isomo maze avugana umwirato mwinshi ati “ Mwe bahutu mwakundaga kwiyemera ngo murayoboye, mwavuze ko muzi guhinga ariko ndababwira ko ibintu byahindutse ntibizongera kumera nkuko byari bimeze mbere. Tuzababwira igihe cyo guhinga nikigera, tuzababwira ibyo muzatera n’igihe muzasarurira. Nta nubwo tuzabemerera gukoresha umusaruro wanyu uko mubyumva.”

Ibi byemejwe n’ijambo rya Major General Paul Kagame yavuze inyuma gato y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana. Yavuze ati “Ngaho mukure abagore n’abana mu nzira, nje guhindura amateka, Rubanda nyamuke ruzategeka rubanda nyamwinshi, rubanda nyamwinshi nyihindure rubanda nyamuke.”
Uyu munsi, nyuma y’iyi myaka y’ivangura, ibintu byinshi byaradindiye harimo imibereho y’abaturage bo hasi. Nyamara Kagame n’ako gatsiko ke gacinya inkoro bagererenya u Rwanda rukennye na Singapore maze nitbite ku miberehoy’abaturage muri rusange.

MU BUHINZI

Mu 2006, ayo magambo twavuze ruguru ya Muzehe Tito Rutaremara yahise ashyirwa mu bikorwa. Guverinoma y’u Rwanda yatangije revolisiyo nshya y’ubuhinzi yatesheje rubanda nyamwinshi ubutaka bwabo, imirima n’ubwisanzure mu guhinga ibyo bifuza. Iryo hinduka mu buhinzi ryabaye itegeko ryo gushyira hamwe. Mu gihugu aho 95% by’abaturage batunzwe no guhinga, iyo mpinduka mu buhinzi yibasiye ubuzima bw’’abaturage bo hasi kuko yatumye imibereho yabo igwa hasi cyane.
Urugero: Imiryango myinshi y’abahutu yari itunzwe n’ubuhinzi bw’ibirayi iteye agahinda. Kuri ubu ibirayi biraborera mu mirima kubera umuhinzi ntaburanganzira afite bwo gusarura niyo byaba aribyo kugira ngo umuryango we uramuke ntashobora kugera mu murima atabifitiye uruhusa rwa FPR. Iyo ibirayi bisaruwe babikusanyiriza hamwe mu makusanyirizo, umuhinzi akandikirwa intica ntikize y’amafaranga 135 ku kilo ariko yagera kudirishya afatiraho amafaranga, utanga amafaranga akamuha amafaranga 60 ku kilo maze umuhinzi agahindukira agataha yicecekeye nta na kimwe avuze agashima Imana, avuge maze bamurigise ubutazaboneka. Ntabwo ari mu buhinzi bw’ibirayi gusa n’ibindi bihingwa nabyo habayeho impinduka, nk’urutoki, umuceri, ibigori, amasaka n’imyumbati. Kagame yakenesheje ubwoko bw’abahutu kugirango agabanye ubushobozi bwabo bwo gufasha abamurwanya baharanira demokarasi mu Rwanda.

MU BUREZI

Urubyiruko ruri mubihe bikomeye kurusha ibyo rwari rurimo mbere kubera ubushomeri burwogarije no kuba rutabona amahirwe amwe mu mubyatuma babona amafaranga mu musaruro w’igihugu. Hari ivangura ryinshi mu mashuri bakaba babikora mu buryo bwihishe. Ishyaka riri ku butegetsi ryohereza abana babo mu mashuri meza baherekejwe n’umubare muke ushoboka w’abana bo mu bwoko bwahawe akato kugirango babeshye amahanga ko bageze kubwiyunge.
Abana b’ishyaka riyobora boherezwa muri za Kaminuza zikomeye kandi zizwi n’aho abandi bakoherezwa muri ya Kaminuza y‘umusarani ngo ni Kaminuza y’u Rwanda. Birumvikana ko kw’isoko ry’umurimo, abo banyeshuri bombi ntibashobora guhangana. Iryo vangura rikorerwa abana mu burezi ku buryo byatumye ireme ry’uburezi rita agaciro bikaba bigaragara no mu bana barangije ubu. Ikintu kimwe gihangayikishije abahutu barangije Kaminuza n’uko kugirango babone akazi bagomba kubanza kwinjira muri RPF bakemera amatwara yayo ku ngufu. Ntabwo bitangaje ko abenshi muri abo bashomeri ari abahutu. Aho abaharanira uburenganzira bwa buri wese bahagurukiye kurwanya iryo vangura muri iyo ngoma y’igikomngoma kibi. Kagame yishishe inyuma ya “Ndi umunyarwanda”, igihugu gishaka guhakana ubwoko bw’abantu bwaremwe n’Imana, bagenda bavuga hose ko nta bwoko buriho mu Rwanda. Byagera mukugabana ibyo akura mu kurisha Genoside yitangirije yo 1994 akabyina urwo abonye avuga ko abahutu aribo bakoze Genoside yahitanye abatutsi.

MU MITURIRE Y’ICYARO

Guhera mu mwaka wa 2001, Kagame yirukanye abahtu ba kavukire mu mujyi wa Kigali n’indi mijyi ikomeye y’igihugu. Yabasenyeye amazu, abirukana adakurikije amategeko yo kwimura abantu. Mu bitekerezo bye, Kagame ashaka ko Kigali iba imwe mu mijyi y’isi isa neza itarangwamo abakene. Yahinduye abazunguzayi abanzi be abirukana mu mujyi wa Kigali abasimbuza aba Masayi yikuriye muri Kenya.

Leta ya Kagame ivuga ko abo bahutu bo hasi bashobora gufasha FDLR mu gucengera umujyi igihe cyose bagumye mu mujyi wa Kigali. Hanyuma Minisitiri w’ingabo buri gihe agahindukira akavuga ko FDLR ari umuzimu w’abigometse ku ngoma ya Kagame ariko ko ntacyo bashobora gutwara u Rwanda. Ikibazo n’iki: Niba FDLR ari baringa, kuki abahutu bahora babazira? Ibyo bavuga kuri FDLR no kuri abo batavuga rumwe na leta ntabwo ari byo na gato.

Ubu hari uduce muri Kigali bagize indiri y’abahutu. Ibinyamakuru nka BBC, VOA, RFI n’ibindi byarasakuje kubyerekeranye n’iryo vutswa ry’uburenganzira ariko ntacyo byatanze kuko ni umugambi muremure wa FPR kandi ugomba gushyirwa mu bikorwa.

MU BYEREKERANYE N’UBUZIMA

Ubuyobozi bwa Leta ya Kagame bwashize hejuru igiciro cy’ubwishingizi ku baturage ariko amavuriro mu gihugu hose nta miti ihagije afite, nta bavuzi babyigiye cyangwa ibikoresho by’ubuvuzi bikenewe bafite. Abarwayi benshi babagira infungwa mu mavuriro anyuranye kubera ko badafite ubwishingizi kandi badashoboye kwishyura. Ariko ku ruhande rundi abagize iryo shaka riri ku butegetsi bo bivuriza mu Buhinde, muri Afurika yepfo, mu Bushinwa, i Burayi cyangwa ahandi buri gihe.

MU BUTABARA

Ubutabera bwo mu Rwanda bukora nkaho igihugu kiri mu ntambara. Uburoko cyangwa imva nibyo byabaye inturo y’umuturarwanda wese utavuga rumwe n’amahame ya RPF. Abacamanza nta rindi renganura bakora uretse guhamya ibyaha izo nzirakarengane n’uwo amategeko azanye imbere y’urukiko. N’umututsi wihaye kuvuganira abo bahutu nawe ntibamurebera izuba arafungwa.

Uburyo bwo guca imanaza bwa Gacaca ntabwo bwashoboye gukemura ibibazo bya Genoside bisaba amategeko yabugenewe. Abaturage bashinjaga abaturanyi babo bababeshyera kubera wenda ibibazo bafitanye hagati yabo nk’ibibazo by’’amasambu. Mubyukuri Gacaca bwari uburyo bwo kwikiza abahutu. Gereza z’u Rwanda zuzuyemo abahutu gusa bafunzwe kuva FPR yafata ubutegetsi muri 1994. Infungwa nyinshi zagiye zigwa muri izo gereza kubera iyica rubozo, kubicisha inzara bagasigara bangana nk’urudodo, abandi baracyapfira muri izo gereza umunsi ku wundi. Niyo mpamvu u Rwanda aricyo gihugu gifite umubare munini w’infungwa kw’isi. Gereza ni bumwe mu buryo bwo kwica abantu.

UBUHAKE MU YINDI SURA

Amaze gukenesha abaturage, Kagame yazanye gahunda ya “Gira inka”. Uyu wari umupango wakozwe neza wo gukenesha abo baturage kuko ntiwabona ibyo ugaburira amatungo yawe utarabona ibihagije abo utunze mu urugo rwawe. Kwemera kwakira iyi nka ya Kagame no kuyanga byose bifite ingaruka zimwe. Urayemera ikaba ikuziritse ku ngohe kuko ugomba kuyigaburira mu kiraro, ntawo ugomba kuyiragira ku musozi cyangwa kuyigurisha kugirango ikumare ubukene igihe ufite ibibazo by’amafaranga. Urayanga ugahita uhinduka umwanzi wa leta bagahita batangira kuguhiga nk’inyamaswa. Iyo nka ya Kagame ni “nk’inzovu y’umweru iri mu gafuniko nk’akubunyobwa.” Ibi byavuye ku nkuru y’umwami wo muri Tayilandi, iyo uyu mwami yakwangaga yaguhaga impano y’inzovu. Yakumaragaho amafaranga yose kuko wagombaga kugaburira iyo nyamaswa ingana umusozi. N’abo bahawe inka uwagerageje kuyigaburira ntibyamukuye mu bukene kugeza naho bananirwa kwishyura amashuri y’abana babo.

Ubundi buryo bukoreshwa mu guhaka abahutu n’uburyo amakoperative ashinzwe amakusanyirizo akora. Birababje izi koperative ziri mu maboko ya FPR ishaka kunyunyuza ibyo abahutu bejeje akaba aribo bafata uruhande runini kuruta urw’umuhinzi.

Bisaba ingufu nyinshi n’ubuhanga ngo umuntu avumbure ubu bwenge bwa Kagame bumeze nk’ubwa Bakame.

Abashakashatsi berekanye ko hari ubwoko bwinshi bwa Genoside. Ushobora kumara ubwoko bumwe bw’abantu ukoresheje intwaro, ubafungiye muri za gereza, ubakenesheje, ubakumiriye ku myaka bejeje, ubavukije kujya mw’ishuri, ubakumiriye mu kubona akazi muri leta no kubakumira ntibagere ku mitungo yabo n’imiryango yabo.

Mu gukora ibyo, leta ntishobora kurwanya ubukene bibaho. Ahubwo rubanda nyamwinshi irakandamizwa. Abaterankunga bambere nka leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, Ububiligi, Ubudage n’Ubuholandi bahisemo gufasha u Rwanda aruko rubanje kuzuza bimwe na bimwe barusabye. Niba badakoze ibyo babasaba, barafasha umunyagitugu kugera kubyo yiyemeje.

Byandistwe na Jean Rukika
Utavugarumwe na leta ya Kigali akaba aba mu Bwongereza
Ku Cyumweru ku taliki ya 4 z’ukwa mbere 2018

Byahinduwe mu Kinyarwanda na Ange Uwera

Exit mobile version