Site icon Rugali – Amakuru

UKURI GUCA MU ZIKO NTIGUSHYE…MAJOR DR. RUDASINGWA THEOGENE MU KURIGISA IMITUNGO Y’ABANYARWANDA AFATANIJE NA SHEBUJA KAGAME!!

Umunyabwenge yaravuze ati:
(i) “Ushobora kubeshya benshi mu gihe runaka, ariko ntuzabasha kubeshya abantu bose, mu gihe cyose”.
Undi munyabwenge nawe yaciye umugani, ati:
(ii) “Umutego mutindi ushibuka nyirawo ahari”.

Amakuru afitiwe gihamya y’inyandiko ya Major Dr. RUDASINGWA THEOGENE (Twahawe n’umukunzi wacu uri i Kigali kandi ubasha kwinjira mu nshuti zo muri Sekeretariya ya FPR/RPF, nkuko muyibonera muri iyi nkuru), arerekana uyu mugabo ko ari umubeshyi-umujura-umugambanyi… aho tariki ya 16 Ukuboza 1994 yandikaga nk’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, aha amabwiriza uwari Umugaba w’Ingabo (Col. SAM KAAKA) ko agomba gufatira Stations za essence/Petrol Stations z’uwari Umucuruzi ukomeye akaba na nyiri sosiyete icuruza ibiva kuri peteroli yitwaga ERP, ariwe Bwana KAJEGUHAKWA VALENS. Amubwira ko yamaze kuganira na V/P (Vice President) ariwe icyo gihe Major Gen. KAGAME PAUL, ko bemeje ko izo stations batazisubiza nyirazo Kajeguhakwa Valens, ko ahubwo zizajya zikoreshwa na “movement” (niko kazina bitaga FPR nkuko banayitaga ICYAMA).
Amaze gutanga ayo mabwiriza, yahise anaha kopi uwari “Chief of Staff/GD” ariwe wari Umuyobozi mukuru wa Gendarmerie Nationale Col. NDIBWAMI DEOGRATIAS ndetse anaha kopi uwari uyoboye DMI (Directorate of Military Intelligence) ariwe Col. KARENZI KARAKE (KK).

1) Muri make iyi baruwa ya Major Dr. Rudasingwa Theogene irerekana imbaraga nyinshi yari afite kuko mu mwanya w’Umunyamabanga bwa FPR/RPF Inkotanyi, yabaga afite ingufu ziyobora Igisirikare (Armee), Jandarumori (Gendarmerie) ndetse n’ubutasi bwa Gisirikare (DMI)!!

2) Niko Rudasingwa we, warangiza ukajya ku maradiyo UKATUBESHYA NGO UKUNDA ABAHUTU!!?? Ukunda abahutu se gute mbona n’abatutsi wari ubamereye nabi? Mvuge abo ba KAJEGUHAKWA, ba KAJANGWE, ba MIKO RWAYITARE, MAJYAMBERE SILAS… dore ko mvuze lisiti y’abahutu (wowe n’abitwaga “Abakada” wari ukuriye) mwishe, mwasahuye, mwakoreye iyicarubozo, mwafunze, n’ibindi bibi byinshi sinabona iminsi bimfata mbyandika!!

3) Niko RUDASINGWA we HARYA NGO UKUNDA ABAHUTU?! Reka nkwibarize akabazo: wajyaga kujya inama na Vice President Maj. Gen. Kagame Paul ku byemezo bikomeye gutyo, wabuze uwari Perezida w’igihugu Nyakubahwa BIZIMUNGU PASITERI (umuhutu) cyangwa wabuze uwari Perezida wa FPR/RPF Inkotanyi Nyakubahwa Col. KANYARENGWE ALEXIS (umuhutu)? Kuba warabaga ukora utunama na Shobuja Kagame, byerekana ko abo bahutu 2 bari bafite imyanya 2 ya mbere ikomeye mu gihugu, nta gaciro wabahaga na gato… ibaruwa wisinyiye iri kubishimangira…

4) Niko Rudasingwa we, njya numva ugaya leta ya Kigali ko nta nzego z’ubuyobozi igira, ko byose ari “Kagame n’agatsiko ke”, nkwibarize: nk’Umunyamabanga Mukuru wa FPR/RPF wajyaga mu bya stations za essence (zaba iza ERP cyangwa ntizibe izayo) uri Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda? Uri se byibuze Umukuru wa Banki yagurije ERP (niba hari umwenda yagiraga wenda)? Wahaga amabwiriza Umukuru w’Ingabo ugaha kopi Abakuru ba Gendarmerie na DMI nk’uwuhe Mukozi wa Leta y’Ubumwe? Ese ko mwayitaga Leta y’Ubumwe igizwe n’amashyaka menshi, wowe nk’Umunyamabanga wa rimwe mu mashyaka agize iyo leta, wahaga amabwiriza gute Abakuru b’Ingabo, Gendarmerie na DMI?? Iyi baruwa irerekana ko ITEKINIKA, GUSUZUGURA INZEGO N’ABANDI BAYOBOZI, UBUCABIRANYA N’UBUJURA BYA FPR/RPF, ARI WOWE RUDASINGWA THEOGENE WABIZANYE, UBITEGURANA NA SHOBUJA KAGAME PAUL PILATO.

Nanzura navuga nti, nk’uko bafashe KAREMERA EDOUARD na NGIRUMPATSE MATAYO bababaza uko MRND yakoraga n’uburyo yishe abantu bahereye kuri Perezida KAYIBANDA na benshi muri Guverinoma ye kugera ku gihe cya jenoside, BIRAKWIYE KO wowe RUDASINGWA wiyita Malayika, utarakoze icyaha akiba muri FPR, wikundira abahutu cyane ndetse ngo ukanakunda kurara mu ngo zabo (usibye ko nta muhutu wari kwemererwa kwegera urugo rwawe… birazwi cyane ko wivugiraga ko bakunukira…) wagombye kugira ubutwari ugasobanurira abanyarwanda cyangwa Inkiko nibiba ngombwa; ku makosa akomeye WARI UKURIYE NK’UMUNYAMABANGA WA KAGAME, dore ko FPR ntacyo yari ikubwiye, kuko wumvaga gusa ibyo waganiranye na Kagame Paul, ugasobanura ibikurikira :
– mu kwica no gusahura abahutu n’abatutsi mubaziza imitungo cyangwa ibitekerezo cyangwa byombi;
– mu gusenya inzego za Leta zari zagenwe uko amasezerano ya Arusha yabiteganyaga, bigatuma benshi bicwa abandi bagafungwa abandi bagahitamo iy’ubuhungiro;
– kubakira shobuja Kagame ikiraro cyimugeza mu gukora coup d’etat avanaho Bizimungu Pasiteri, bityo akegukana ububasha bwose bwo kwica agakiza
– N’ibindi bibi byose byazanwe na FPR wari ubereye Umunyamabnga Mukuru…

Ngayo nguko banyarwanda, ngo “UKURI KURATINDA, ARIKO NTIGUHERA” nguwo RUDASINGWA UTWIKUNDIRA NK’ABAHUTU!!!

RUDASINGWA WE, IBARUWA YAWE NI IMWE MU MITEGO MITINDI MYINSHI IGIYE GUSHIBUKA UHIBEREYE… Hama hamwe… haraza izindi vuba…

Inshuti y’ukuri
Mahoro Shadrack

Exit mobile version