Site icon Rugali – Amakuru

“Ukomeje kubigenderaho, urajya kwisanga wasubiyemo.” Iryo ni terabwoba rya Kagame kandi icyo yavuze aragikora

Perezida Kagame yakomoje ku irekurwa rya Ingabire Victoire na Kizito Mihigo, avuga ko ari impuhwe zigamije gukemura ibibazo, kuko iyo bitaza kuba gutyo hari abantu benshi bishingiye ku kuri, baba bakiri muri gereza.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro z’abadepite bashya kuri uyu wa Gatatu.

Perezida Kagame yavuze ko abarekuwe byari mu nyungu z’igihugu, ariko aburira abarekuwe cyane Ingabire Victoire, nyuma yo kurekurwa wavuze ko nta mbabazi yasabye.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu buryo u Rwanda rukora, rugira n’impuhwe zo gushaka gukemura ibibazo.

Ati “Mu buryo bwo gukemura ibibazo byacu, tugiramo n’impuhwe ariko zitari impuhwe zo gushaka gutanga impuhwe. Hano Kagame ashimangiye ibyavuzwe ko nta mpuhwe agira ahubwo ari impuhwe zo gukemura ibibazo.

Aha ni ho yahereye avuga kuri Ingabire Victoire warekuwe amaze guhabwa imbabazi ariko yagera hanze akavuga ko atigeze azaka.

Ati “Ukajya kubona abantu ngo njye ntabwo nasabye imbabazi, njye ntabwo nasaba imbabazi. Buriya baturekuye kubera igitutu, igitutu hano? Ukomeje kubigenderaho, urajya kwisanga wasubiyemo.” Iryo ni terabwoba rya Kagame kandi icyo yavuze aragikora. Ingabire bazamugerekaho ibindi byaha atigeze akora.

“Niba ari ubuhamya bushakwa kugira ngo tukwereke ko igitutu atari cyo gikora, hakora gutekereza neza, urisanga wasubiyemo cyangwa se urisanga wasubiye hanze kujya kuzererera kuko nta kindi uzakorayo.” Mbese gusubiza Ingabire Victoire muri gereza cyangwa kumwohereza kuzerera cyangwa kwikorera amakarito hanze nibyo bizerekana ko hakoze gutekereza neza?

Exit mobile version