Site icon Rugali – Amakuru

Uko Nadage muri Canada yitandukanije na DMI ya Kagame

Nadage witandukanije na Kagame muri Canada

Bakunze kuvuga ko leta ya kigali ikurikirana abayihunze ikabasanga mu buhungiro bamwe bakicwa bazira kutavuga rumwe nayo tukabihakana. Ariko ukuri kugenda kumenyekana buhoro buhoro.

Wabwirwa n’iki ko abanyeshuri bose boherezwa kwiga hanze kuri bourses za leta y’u Rwanda badafite misiyo yo gukorera leta ya Kigali harimo kuneka abatavuga rumwe nayo ndetse no kubarangiza babavugutira utuzi twa Dan Munyuza!

Umwe mubanyeshuri woherejwe kwiga hanze muri Canada yemeza ko leta ya Kigali yari yamuhaye misiyo yo kuneka no gukurikirana umugabo umwe utavuga rumwe na Kigali. Uwo mutegarugori batahishuye izina rye kubera umutekano we avuga ko mbere yo kujya kwiga yabanje kujya mu gando i Gako agahugurwa mu by’ubutasi.

Avuga ko aho i Gako abahugurwaga bageraga nko kuri 30 ariko ko atamenya niba harimo abandi banyeshuri bahugurwaga kugirango bajye muri misiyo kuneka abo bahungiye hanze y’igihugu. Mubyo leta isaba abo ihaye ako kazi harimo kutigaragaza ngo wishyire imbere no kugira ibanga. Uwo mutegarugori yabitse banga koko kugezaho yabihishe n’umugabo we.

Mu kazi bamuhaye yagombaga gukurikira uwo mugabo leta ya Kigali yashakaga aho agiye hose ndetse no mu birori by’abanyarwanda uwo mugabo arimo ntaburemo. Ubwo butasi ntibwamuhiriye kuko uwo mugabo nk’abandi banyarwanda bari bafite amakuru ko hari abantu baje kubaneka no kibica bituma nabo bafata ingamba zo kugendera kure abo bakemanga bose. Nyuma yaje kubona uwo mugabo ariko atangazwa n’ibyo bavuga kuri leta ya Kigali mu bihugu byo hanze. Yahise yiyumvisha ko Kigali ishaka kumwica n’umufasha we nuko yisubiraho ntiyatanga amakuru y’uko yabonye uwo mugabo n’umufasha we n’aho yababonye. Yibajije ibyo arimo maze byose abishyira hanze. Avuga uburyo yatumwe.

Yahise yimuka aho yaratuye ahita afata icyemezo cyo gusaba ubuhungiro muri Canada. Kugeza ubu ntabwo arabona ariko afite kujurira. Urukiko ruvuga ko atubahirije indagagaciro z’igihugu cya Canada mu gihe yakoraga igikorwa cy’ubutasi. Umuburanira we avuga ko atigeze atanga amakuru kuri Kigali ko ntawe yigeze ashyira mu bibazo. Akongera akemeza ko umukiriya we yemeye akazi ko kuneka no gutanga amakuru kuri uwo mugabo kugirango yibonere bourses.

Leta ya Canada ivuga ko agomba kuyivira ku butaka ariko afite amahirwe yo kujurira bakumvisha leta ya Canada ko ingaruka zo gusubira mu Rwanda ari zo mbi kurusha ikibazo yaba ateye Canada. Uwo mutegatugori avuga ko asubiye mu Rwanda bamukorera iyica rubozo cyangwa bakamwica.

Exit mobile version