Site icon Rugali – Amakuru

Uko Leonille Gasengayire wa FDU Inkingi yashimuswe na DMI ya Kagame

By Chris Kamo
Leonille Gasengayire, wungirije umubitsi wa FDU Inkingi i Kigali, yaganiye na Radiyo Inkingi ababwira uburyo yashimuswe n’abicanyi ba DMI ya Kagame ariko imana igakinga akaboko kuba bataramurigitishije. Uyu mwana w’umukobwa tutatinya kwita INTWALI yaratotejwe, akubitwa inshyi mu matama n’abakozi ba Kagame muri DMI ariko yanga kuva kw’izima.
Kagame rero nareke gukomeza kubeshya amahanga ndetse n’abanyarwanda ngo yubaha abategarugoli kuko bibaye aribyo ntabwo yagatumye aba bakozi be muri DMI gushimuta, guhohotera no gukubita uyu mwana w’umukobwa.
Icyo Kagame n’umuryango we FPR bagomba kuzirikana nuko batazakomeza gukandamiza abanyarwanda ubuzira herezo. Bazica ariko bamenye ko umunsi umwe abanyarwanda tuzibohoza igitugu cyabo. Ntabwo Kagame afite agatuza kurusha abandi banyagitugu kandi amenye ko iminsi ye yanyuma turimo tuyibarira ku ntoki.
Ndasaba buri mu nyarwanda wese yaba mu gihugu cyangwa se hanze kuzirikana uyu mwana w’umukobwa kandi tumurebereho twigobotora ubwoba kuko Kagame na DMI ye ntabwo bazica abanyarwanda bose ngo babishobore. Bafunze Victoire Ingabire ariko nkuko bamaze kubyibonera ntabwo byabujije ibitekerezo bye gukwira kwira hose. None se niba bamufitiye ubwoba afunze, ubwo byagenda gute aramutse atari muri gereza?
IP Michel Mbanzabagabo niba abaho ubwo nawe twamushyize kuri lisiti yabo tuzabaza amabi bakomeje gukorera inzirakarengane z’abanyarwanda. Uyu Mbanzabagabo namenye ko igihe kitararenga maze agane inzira nyayo amenye ko Kagame ababeshya. Umunsi byakomeye Kagame we azafata imwe mu ndege 4 atunze maze bumve ngo yageze Dubai cyangwa se ahandi. Habwirwa abumva

Exit mobile version