Site icon Rugali – Amakuru

Uko Kalisa McDowell abona amagomba yavuzwe na Paul Kagame

Kalisa aravuga ko Paul Kagame yakinaga agatendo ubwo yabeshyaga ko RNC ikorana na FDLR we abigereranya n’igihe Kagame yiteye za gerenade ashaka kubeshyera Ingabire ko ariwe uzitera ariko abonye Gen Kayumba ahunze ahita abeshya ko ariwe waziteye.

Kuraswa na FDLR byo Kagame Paul yarabyivugiye kandi ko hari abasirikari be babiri cyangwa batatu bahasize ubuzima. Ariko we arashaka kubeshya ko RNC ibifitemo uruhare kugirango ayisige icyasha maze avuge ko yanze gushyikirana n’ishyaka rishinjwa  iterabwoba.

Gusa Kagame asigaye yarabaye nka kana k’imyaka 4 gafata ikintu mu kaboka kamwe wakabaza uti niki ufite muri icyo kiganza maze kagashaka kukubeshya karambura ikiganza kimwe mu gihe kahishe ikindi kiganza mu mugongo, muri macye uhita ubona ko kakubeshye kandi nako kakibwira ko kakubeshye kuba kakweretse ikiganza kirambuye kirimo ubusa ariko wakabaza uti nyereka nicyo kiganza wahishe mu mugongo kagahita kabura ibyo kabeshya!

Iyumvire uko Kalisa McDowell yabisobanuye:

Exit mobile version