Site icon Rugali – Amakuru

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso bushingiraho mu gukurikirana batatu mu bagize umuryango wa Rwigara, buhishura ko hari n’abandi bantu bane bashinjwa kugambirira guteza imvururu bari gushakishwa.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwabashije kwinjira mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Adeline Mukangemanyi Rwigara, Anne Uwamahoro Rwigara na Diane Nshimiyimana Rwigara, mu rubanza rwari rumaze gusubikwa inshuro enye zikurikiranya.

Ni ibyaha Ubushinjacyaha buvuga ko bikubiye mu majwi bagiye boherezanya kuri WhatsApp, yavanwe muri telefone zabo ubwo zafatwaga mu gihe cy’isaka.

Mukangemanyi yabimburiye abana be

Umushinjacyaha yumvishije urukiko amajwi abaregwa bohererezanyije, ahera ku mashusho yerekana Mukangemanyi atuka abapolisi ubwo bajyaga kubavana mu rugo ku gahato tariki ya 4 Nzeri 2017, yumvikana abita ‘abicanyi, abadayimoni’, avuga ngo ‘interahanwe zadutwaye iki? ”

Ni ibintu Umushinjacyaha yavuze ko birimo gupfobya Jenoside ashingiye ku byo Interahanwe zakoze mu gihugu.

Umushinjacyaha yanavuze ko hari abandi bantu bari gushakishwa ku cyaha cyo guteza imvururu barimo Mugenzi Thabita Gwiza (umuvandimwe wa Adeline) uri muri Canada, Mukangarambe Xaverine uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mushayija Edmond uba mu Bubiligi na Tuyishimire Jean Paul uri i Boston muri Amerika.

Abo kwa Rwigara bashinjwa ko hari ibaruwa bandikiye Jeune Afrique nk’umuryango, ko Rwigara Assinapol yishwe na Leta, barangije bandikira Prime Insurance ko yishwe n’impanuka y’imodoka basaba ko yabagoboka. Ubushinjacyaha buvuga ko umuryango wari uzi ukuri ariko ‘ugakwiza impuha’.

Hari amajwi ngo Mukangemanyi yoherereje Mushayija amwangisha Abatutsi amubwira ko ari babi, amubwira ko hari abarokotse Jenoside leta yishe.

Hari n’ijwi yoherereje Mukangarambe amubwira ko iyi Leta ari iy’amabandi ngo yanze gukura ikiriyo cy’umwami. Hari n’iryo yoherereje Tabitha amubwira ko iyi Leta idashoboye gutegeka icyayo ari ukumara abantu.

Ngo yanamubwiye ko ari icyihebe, ko yikundira Radio Itahuka, amukangurira kwanga Leta ngo kuko icyayo ari ukwica gusa. Ngo hari aho yavuze ko iki gihugu ari icy’abasazi ndetse ko hari Jenoside iri imbere aha.

Umushinjacyaha yavuze ko kuba Adeline yaravuze ngo bitege akazaba no kuvuga ngo bitege Jenoside iri imbere aha bivuga ko hari umugambi mubisha afite.

Diane aregwa n’ibyo yabwiye abanyamakuru

Guteza imvururu ngo yabikoze ubwo yaganiraga n’abanyamakuru muri Nyakanga 2017 atangaza ko agiye kwiyamamaza, aho ngo yavuze ko Abanyarwanda bahagurukira rimwe iyo ari ukwica.

Ngo yavuze ko Abanyarwanda batewe ubwoba ku buryo ngo uwitwa Jean d’Amour yamubwiye ko yabwiwe ko naramuka amushyigikiye bazamukubita ifuni, ashimangira ko muri iki gihugu abantu bicwa abandi bakanyerezwa.

Ngo hari n’aho yavuze ngo ngo “abarokotse turababaye”, bigahuzwa no gukangurira abaturage kwanga leta.
Aregwa no gukoresha impapuro mpimbamo ubwo yashakaga imikono 600 ashaka kwiyamamariza kuba perezida. Ngo yahimbye inyandiko akagenda asinyira abantu batari mu gihugu barimo n’abapfuye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kugira ngo bumenye neza ko Diane yahimbye inyandiko, hari imwe mu mikono y’abantu yasuzumiwe muri laboratwari basanga yariganwe, bikuzuzanya n’ubuhamya bwakusanyijwe.

Anne Rwigara yarize mu rukiko

Anne nawe ni amajwi yagiye yifata akohereza abo mu muryango we, aho yabwiye Diane ko inama yatanga ari ukuva mu gihugu kuko nta cyizere cy’ubukungu buri imbere, ko ‘system’ arimo ari iya ‘mafia’, ahubwo ko yajya kuba ahandi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mafia ari abantu babi badakwiye kugereranywa n’ubutegetsi. Hari ahandi ngo yanditse ku rubuga rwa WhatsApp rw’abo mu muryango ko hari umuntu Leta yishe kuko yavuganaga n’abayirwanya.

Ibyo byaha byiyongeraho gukwiza icyo Ubushinjacyaha bwita “impuha” ku rupfu rwa se mu binyamakuru bya Jeune Afrique na RFI.

Abaregwa bahakana ibyaha byose

Mukangemanyi yatangiriye ku mashusho yamugaragaje atuka abapolisi, avuga ko kurengwa n’uburakari byatewe n’uburyo we n’abana be bafashwe kandi atazi icyo aregwa.

Ku cyaha cy’amacakubiri yavuze ko yarokotse Jenoside kimwe n’umugabo we, umuryango wabo wazimye bityo ngo ntiyayipfobya.

Yavuze ko amajwi yose yafashwe ngo guhera muri Werurwe 2015 ubwo umugabo we Rwigara Assinapol yapfaga. Ngo we n’umuvandimwe we Tabitha baganiraga bisanzwe ku buryo bitafatwa nko guteza imidugararo.

Ku kuvuga ko mu gihugu hagiye kuba Jenoside, Mukangemanyi yavuze ko yaganiraga n’abavandimwe be, yabishingiraga ku byo abona mu gihugu.

Iby’amacakubiri no kuvuga ngo Abatutsi ni babi, byo ngo ntiyari kubivuga kuko nawe ari Umututsi kandi n’umugabo we ariwe.

Anne we mu kwiregura yagendaga afatwa n’ikiniga akarira, ahakana ibaruwa bivugwa ko bandikiye Jeune Afrique avuga ko idasinye ariko ko uwaba yarabyanditse yaba yarifashishije ibaruwa bandikiye Perezida bishingana nyuma y’urupfu rwa se.

Yavuze ko kuvuga ko umubyeyi wabo yishwe nyuma bakandikira Prime insurance bemeza ko yishwe n’impanuka y’imodoka ari uko se yari yarishinganishije ngo niyitaba Imana umuryango we utazasigara mu myenda ngo bazishyure andi mabanki.

Prime ngo yasabaga icyangombwa cyemewe bagombaga guhabwa na Polisi kandi ariyo bashinjaga ndetse binarangira icyo kigo cy’ubwishingizi kitishyuye ku mpamvu zitumvikana nk’uko Anne yabibwiye urukiko.

Ku byo kuba mu gihugu cya ‘mafia’, Anne yavuze ko yabyanditse avuye mu nama yari afitanye n’Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyamwishyuzaga miliyari 6 Frw ku ruganda rwabo rwafunzwe kubera imisoro, akabona n’ubucuruzi bwabo bumaze kuzamba kandi ariwe wari ubushinzwe.

Yavuze ko ibyo byose byamubayeho yibutse ko mbere byamuyoberaga agahamagara se, ubwo butumwa abusigira abavandimwe be, ari naho yavugiye ko nta hazaza ari kubona mu bijyanye n’ubukungu.

Ibyo ngo byaje gukurikirwa n’uko Diane Rwigara yahise azanamo ibyo kuvuga ko akeneye kwiyamamaza, baramubuza arabyanga.

Ati “Niba iryo ijambo hari uwo ryakomerekeje ambabarire ariko yumve ibihe nari ndimo.”

Diane nawe yahakanye icyaha cy’impapuro mpimbamo, avuga ko ibirego byatangiye akivuga ko ashaka kwiyamamariza kuba Perezida. Umucamanza yamubajije kuba akurikiranwe mu rukiko niba ariwe wenyine wiyamamaje, avuga ko yazize ko yavugaga ibintu Leta idashakaga kumva.

Yavuze ko yasanze imyirondoro akurikiranyweho atariyo yatanze muri Komisiyo y’amatora ndetse ngo amalisiti y’umwimerere yari afite iwe Polisi yayatwaye mu gihe cyo gusaka.

Yavugaga ko umubyeyi we n’umuvandimwe we batabazwa ibyo yakoze kuko “mbabwira ko ngiye kwiyamamaza bari banyishe”.

Iburanishwa kuri uyu wa Mbere ryasubitswe urukiko rumaze kumva Ubushinjacyaha, urukiko rwanzura ko kubera impamvu z’amasaha, urubanza ruzasubukurwa kuwa Gatatu tariki 18 Ukwakira, saa tanu, humvwa uruhande rw’abaregwa n’ababunganira.

 

Ubushinjacyaha bwashyize hanze uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

 

Exit mobile version