Icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, kizagira ingaruka mu mfuruka zose z’ubuzima bw’abantu, nubwo ibihugu byinshi bikomeje gushyiraho ingamba zo guhagarika ikwirakwira ryacyo.
Ingamba zitandukanye zo kurwanya iki cyorezo, zakomye mu nkokora igenamigambi ry’ibihugu n’Isi muri rusange ndetse n’izamuka ry’ubukungu muri uyu mwaka risubira inyuma, aho nko mu Rwanda izamuka ry’umusaruro mbumbe riteganyijwe kuri 5.1% rivuye ku 8.1% ryateganywaga mbere.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, aherutse gusobanura ko ingengo y’imari izagirwaho ingaruka kuko amafaranga menshi yakoreshejwe mu bintu bitunguranye cyane cyane mu kurwanya Coronavirus n’ingaruka zayo.
Bizanaterwa kandi n’uko amafaranga yari kwinjira mu isanduku ya leta ava mu misoro azagabanuka kuko amahoro ava mu bucuruzi yatangiye kugabanuka avuye ku bitumizwa hanze n’imisoro y’imbere mu gihugu ikagabanuka.
Nubwo bimeze gutya, isesengura ryatangiye gukorwa n’inzobere ku buryo ubukungu buzasubiza ku murongo nyuma y’icyorezo n’ibihugu biri mu nzira nziza yo kubyihutisha, rigaragaza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bizihuta cyane mu kuzahura ubukungu no gusubiza ubuzima ku murongo kandi vuba.
Isesengura ry’izi nzobere ryashingiye kuri raporo ya 2019 y’uko ibihugu bigaragaza ubukungu butajegajega yakozwe na FM Global, yagendeye ku busugire muri politiki, imiyoborere, ibyago bishobora gusubiza inyuma ubukungu, gukorera mu mucyo n’ibindi.
Hari kandi n’ibiganiro iri tsinda ryagiranye n’abaturage n’inzobere ku buryo ibihugu birimo guhangana n’ibi bihe n’ibyo bahanga amaso mu bihe biri imbere.
Ubu Rwanda rugaragara ku rutonde rw’ibihugu bifite ubukungu butajegajega, aho rwigiye imbere imyanya 35, rukaba ruri ku mwanya wa 77 ku Isi n’uwa Kane muri Afurika.
Icy’ingenzi cyane cyashingiweho, ni uburyo rwashoboye kwirinda Ebola yari yugarije abaturanyi barwo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntiyinjire ku mipaka yayo mu 2019.
Hari uburyo butandukanye bw’ubuvuzi, hari indege ntoya zifashishwa mu gutwara amaraso, ibikoresho bipima ubushyuhe ku mipaka. Ibi bituma u Rwanda ruri mu bihugu bihagaze neza ku buryo burubashisha kudahungabanywa n’icyorezo cya Coronavirus, ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere.
Umukozi wa Baobab Consulting akaba n’umunyeshuri muri Kaminuza ya African Leadership University i Kigali, Garnett Achieng, yavuze ko ‘Abanyeshuri benshi b’abanyamahanga nkanjye twarasigaye kuko twumvaga dufite icyizere ko Guverinoma y’u Rwanda izakemura ikibazo neza kuruta mu bihugu byacu.”
Uyu munyeshuri ukomoka muri Kenya yakomeje ati “Mu banyeshuri bo muri Afurika b’abanyamahanga, impungenge zonyine tugira, zizanwa no kumenya ko imiryango yacu yasubiye mu rugo itari mu bihe nk’ibyo turimo.”
U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, cyafashe ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus zirimo gufunga imipaka, guhagarika amahuriro y’abantu benshi n’izindi. Nicyo gihugu kandi kiri no kugeza ibirirwa ku baturage bagizweho ingaruka n’izi ngamba kurusha abandi.
Mu gihe byitezwe ko ubukerarugendo buzagirwaho ingaruka cyane na Coronavirus, dore ko u Rwanda ari ahantu hazwi cyane habera inama n’ibikorwa bitandukanye, Achieng yizeye ko ruzagira umubare muto w’abahitanwa na Coronavirus, bityo rukagaruka mu mwanya warwo vuba.
U Rwanda rwafashe icyemezo cyo gusubika inama rwagombaga kwakira mu mezi ya Werurwe na Mata 2020, hagamijwe kurengera ubuzima mu gihe ruhanganye na Coronavirus, aho igihombo gishobora kurenga miliyoni $5 z’amadolari, ni ukuvuga nibura miliyari 4.7 Frw.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, giherutse gutangaza ko mu 2019, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wiyongereye ku rugero rwa 9.4 %, ugera kuri miliyari 9105 Frw uvuye kuri miliyari 8189 Frw wariho mu 2018.
Umusaruro w’ubuhinzi wagize uruhare rwa 24% mu musaruro mbumbe, inganda zigira uruhare rwa 18%, Serivisi 49% mu gihe ibindi bisigaye byagize uruhare ku kigero cya 9%.
Ibindi bihugu biri muri bitanu bya mbere bigaragaza ubukungu buzahita busubira ku murongo nyuma ya Coronavirus ni Denmark, Singapore, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Nouvelle-Zélande.