Site icon Rugali – Amakuru

UKENA UFITE ITUNGO RIKAKUGOBOKA: Clare Akamanzi yasimbuye Gatare ku buyobozi bwa RDB

Clare Kamanzi wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ingamba na Politiki mu Biro by’Umukuru w’Igihugu yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RDB.

Akamanzi yahoze ari umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iki kigo akaba asimbuye Francis Gatare wagizwe Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishya cyitwa Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board.

Mu mwaka wa 2012, Akamanzi yigeze kuyobora RDB by’agateganyo, aho John Gara wari Umuyobozi Mukuru wayo icyo gihe yari yimuriwe muri Komisiyo ishinzwe kuvugurara amategeko.

Akamanzi yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umuyobozi wungirije mu kigo cyari gishinzwe ishoramari n’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga RIEPA, kuva mu 2006 kugera mu 2008.

Mu mwaka wa 2012, yahawe igihe nk’umwe mu bayobozi bakiri bato bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu guhindura Isi (Young Global Leaders). Icyo gihembo cyahawe abantu 192 gitanzwe n’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu ku Isi (World Economic Forum).

Muri 2015 yegukanye igihembo cy’umugore uvuga rikijyana mu Karere k’Ibiyaga Bigari yahawe na CEO Communications, umuryango uhuriwemo n’ibinyamakuru byandika ku bucuruzi bikorera muri Afrika y’Epfo.

Izindi mpinduka zikomeye zabaye mu myanya y’imirimo hya Leta, ni uko uwayobora ikigo gishinzwe iby’irangamuntu Nyamulinda Pascal yavanweho agasimbuzwa Mukesha Vestine.

Uster Kayitesi wari Umuyobozi wa Koleji yigisha iby’indimi n’imibereho y’abantu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB).

Prof. Manasseh Mbonye wayoboraga Koleji yigisha ibijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama y’igihugu ishinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Ngabonziza Prime yagizwe umuyobozi Mukuru w’ikigo gishya gishinzwe amazi n’amashyamba (Rwanda Water and Forestry Authority).

Izuba Rirashe

Exit mobile version