Site icon Rugali – Amakuru

Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda yasuye inkambi ya Kiziba

Amakuru dukesha BBC Gahuzamiryango y’uyu munsi taliki ya 11 Kamena

Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda yasuye inkambi ya Kiziba. Impunzi z’Abanyekongo zo mu nkambi ya Kiziba simaze igihe zisaba gusubira iwazo. Izo mpunzi ziribaza impamvu igikorwa cyo kwandika abifuza gutaha cyahagaze. Icyo gikorwa cyari cyatangijwe n’abakozi b’umuryango w’abibumye ushinzwe impunzi.

Icyo gikorwa cyo kwandika impunzi z’abanyekongo zifuza gutaha cyabaye nyuma y’uko izo mpunzi zikozanyijeho n’igipolisi cy’u Rwanda cyari gishinjwe umutekano wazo. Impunzi zirenga icumi zahasize ubuzima n’aho izigera kuri 60 zikaba zarafunzwe na leta y’u Rwanda. Impunzi zitanditswe ziracyategereje ngo bazandike.

Umwe mu munzi avuga ko babanditse iminsi itatu gusa ariko yarangiye ngo abiyandikisha babaye benshi maze babaha undi munsi wo kuzagaruka kubandika birangira batagarutse. Nta n’ibisobanure bahawe. Ariko ngo hari inama yabaye yahuje uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’amarika mu Rwanda n’uhagarariye HCR, n’abakozi ba HCR na bamwe mu bakozi ba leta. Ntabwo bazi icyo iyo nama yagezeho.

Ukuriye komite nshyashya y’impunzi we yavuze ko iyo nama yari gamije kumva ibibazo by’impunzi ziri mu nkambi n’uburyo zakomeza gufashwa. Bagejeje ibibazo byabo kubaraho mu nama bagenda babijeje kuzabasubiza ubutaha. Mu bibazo babagejejeho n’uko izo mpunzi zishaka gusubira muri Kongo igihe haba hariyo umutekano cyangwa bakazikuraho izina ry’ubuhunzi kuko bamaze kurambirwa kwitwa impunzi, imyaka 22 bitwa impunzi ntabwo ari ubusa. Ngo babemereye ko ibyo basabye byose bazabaha ibisubizo.

Exit mobile version