KAGAME YAKAMYE IKIMASA MURI CONGO: UGANDA YANZE GUSINYA! Uganda yasutse amazi mu mushinga Kagame yari amaze iminsi ashyashyanamo wo koshya ibihugu byo mu karere ngo bimuherekeze ajye gukora amabi no kuyogoza akarere yihishe inyuma y’ubufatanye bw’ingabo zo mu karere ngo zirarwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo, nyamara bizwi ko imyinshi ari we wayishinze!
Amakuru dukesha ikinyamakuru Soft Power, cyandikirwa muri Uganda aravuga ko General Peter Elwelu, umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, wari uhagarariye igihugu cya Ugunda mu nama ya kabiri yahuje abakuru b’ingabo z’ibihugu by’u Burundi, Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Uganda, Tanzania n’u Rwanda, muri ibyo biganiro byamaze iminsi ibili (kuwa 24 no kuwa 25 uku kwezi), yakomeje kugaragariza izo ntumwa ko Uganda idashyigikiye ibyo bikorwa bya gisirikare cyane cyane uburyo intumwa z’u Rwanda zishaka ko bishyirwa mu bikorwa!
Iminsi ibiri yose, intumwa z’u Rwanda ngo zakomeje kumugoragoza no kumugondoza, ariko noneho ku munota wa nyuma bamaze no gutegura amasezerano izo ngabo zizagenderaho, asaba akanya gatoya yinyabya hanze ahampagara i Kampala, agaruka atsemba abakurira inzira ku murima! Isosi ya Kagame imenekamo inshishi ityo! Soft Power, mu itohoza ryayo, ngo yasanze Gen Peter Elwelu, ashobora kuba yarahamagaye Gen Muhoozi umujyanama mukuru muri Perezidanse ya Uganda ushinzwe ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare.
Uganda imaze gukubita ishoti, umupango wa Kagame, intumwa ze nazo zibese, ziterefona shebuja zimubwira ko zikamye ikimasa kubera Uganda ngo maze bose uburakari buba bwinshi iminsi irarega!
Umwe mu ntumwa za Congo wari muri iyo nama yatangaje ko u Rwanda rwifuzaga guhabwa uburenganzira bwo gukwira mu bice byose by’uburasirazuba bwa Congo ingabo zabo zikaba ziri ahabarizwa inyeshyamba hose, zaba izirwanya u Rwanda cyangwa izitarurwanya! Mugihe Uganda yo yashakaga ko ingabo zigaba ibitero ahari adui (Umwanzi) wazo ari gusa! Ubwo bukorerabushake bwa Kagame, Uganda isanzwe izi neza, yabwamaganiye kure birangira yanze no gusinya imyanzuro ya nyuma!
Iyo ntumwa ya Congo yakomeje agira ati: “Intumwa z’u Rwanda zarakariye Uganda ibi biboneka, zivuga ko Uganda yivanze mu mugambi wabo kandi ibavangiye!”
Soft Power, ikomeza itangaza ko Ingabo z’u Rwanda kuri ubu zirimo kuregwa ubwicanyi ndengakamere zimaze iminsi zikorera abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamurenge mu misozi ya Minembwe, nk’uko ngo bigaragazwa na raporo z’Abanyamurenge zimaze iminsi zitabaza isi yose ngo batabarwe kuko batewe n’ingabo z’u Rwanda.
Nubwo bimeze gutyo, Igihugu cya Congo gitangiye kwitakana u Rwanda nk’uko umwe mubayobozi ba Congo utaratangajwe izina yabitangarije ikinyamakuru Soft Power “ Twari tuzi ko ibikorwa by’igisirikare cy’u Rwanda ari iby’igihe gito, ntitwari tuzi ko bafite ikindi bagambiriye badukinze! Baje bitwaje kurwanya intagondwa z’Abahutu zo muri FDLR zimaze imyaka irenga 20 zihunze u, Rwanda. Igitangaje twagiye kubona tubona badukiriye no mu Batutsi b’Abanyamurenge, mugihe yaba ingabo za Congo (FARDC) ndetse n’abaturage twari tuzi ko ari abafatanyabikorwa b’u Rwanda.”
Ijisho ry’Abaryankuna ryabajije umwe mu basirikare bakuru babaye mu ngabo z’u Rwanda (RDF), impamvu Kagame arikugerageza kwikinga mu kibaba k’ingabo zo mu karere kandi n’ubundi, ingabo ze ziri muri Congo, maze adusubiza muri aya magambo:
- “Kagame yashakaga kwitwaza ubwumvikane bw’ingabo z’ibihugu byo mu karere kugira ngo, abone uko akwize ingabo ku mipaka yose ihuza u Rwanda, Uganda na Congo, kugira ngo abone uko ateza umutekano muke hose.”
- Kagame arashaka gukwegera Uganda muri Congo kugira ngo ibyaha byose biri kuhakorerwa n’ibyo bye kumwitirirwa wenyine, bose bazabibazwe, kuburyo ushobora no kubona Uganda yisanze muri ICC nkuko byagenze muri za 90. Kuko u Rwanda rumenyereye gukora ibyaha rwarangiza rukabyigurutsa.
- “Kagame amaze iminsi agerageza gushotora Uganda, ikamugendera buhoro. Gushakisha uko bahurira muri kiriya gikorwa bishobora no kuba uburyo bwo kugira ngo ingabo zizongere zishotore iza Uganda nk’uko byagenze i Kisangani muri za 2000 noneho, ibihugu byombi bitane mu mitwe, dore ko Kagame we n’ubundi asigaye ameze nk’uwiyahura, bityo intambara ive muri Congo isatire ibihugu byombi!”
Uganda iteye utwatsi uyu mugambi wa Kigali nyuma y’aho kuri uyu wa 25 Ukwakira 2019, Leila Zerrougui, umuvugizi w’ingabo za ONU ziri muri Congo (MONUSCO) yatangaje ko batazagira uruhare cyangwa ngo bashyigikira ko ingabo zo mu karere zigaba ibitero ku butaka bwa DR Congo. Yagize ati: “Ubutumwa bwacu ni ubwo gushyigikira ingabo za Congo. Uburyo bwiza bwo kurinda abasivili, ni ukugarura ubuyobozi bugendera ku mategeko, ubutabera,igipolisi n’igisirikare bigakora. Ubwo burenganzira bugomba kubahirizwa.
Ibiri amambo, hari amakuru avuga ko akanama k’umuryango w’abibumbye gashobora gukora iperereza ku bikorwa by’igisirikare cy’u Rwanda muri Congo muri iki gihe.
Nubwo intumwa za Kagame zacyuye umunyu, ntibyabujije ikinyamakuru cye “The New Times” kwandika ko “Abakuru b’ingabo zo mu karere bemeranyije ku mugambi wo kurandura burundu imitwe yitwara gisirikare ikorera mu burasirazuba bwa Congo”! Nubwo icyo kinyamakuru cyashatse gupfunyikira abantu amazi, nacyo cyanditse ko kitazi uburyo ibyemeranyijweho bizashyirwa mu bikorwa kuko ngo igihugu cya Uganda gifite aho gihurira n’imwe mu mitwe igomba kurwanywa!
Kurundi ruhande induru ikomeje kuba ndende haba mu baturage no mubanyepolitike ba Congo, aho bacitsemo ibice bibiri, abenshi bakaba ari abatifuza kumva no kubona ingabo za Kagame ku butaka bw’igihugu cyabo!
NTAMUHANGA Cassien