Site icon Rugali – Amakuru

UGANDA VS RWANDA : U RWANDA RWABA RUTEGANYA GUFUNGA AMBASADE YARWO I KAMPALA

Museveni na kagame

1. Ese koko u Rwanda rwaba ruteganya gufunga Ambasade yarwo muri Uganda? a.Ikinyamakuru cyandikira kuri Internet cyo muri Uganda “Whisper Eye, Region week cyatangaje ko Leta ya Kagame yaba iteganya gufunga Ambasade yabo i Kampala. b.Inzego z’umutekano za Uganda zirashimangira ko Paul Kagame akoresha Ambadade y’u Rwanda i Kampala mu guteza umutekano mukeya igihugu cya Uganda. c.Ambasade y’u Rwanda yabaye icyicaro cy’iterabwoba “headquarters of Terrorism, money laundering, political interference as he (Kagame) fights for influence in Uganda”. d.Ibi birego byose birashimangira ko Kagame ariwe ubiri inyuma. Ibikorwa by’iterabwoba muri Uganda, gukoresha amafaranga y’indonke, kwivanga muri Politike ya Uganda ashaka kuyobora politike yayo.

2.U Rwanda rwinjiye mu bihugu by’ibinyamuryango by’Ikigo cy’Iterambere “OECD”. a.U Rwanda rwasabiwe kwinjira muri uyu mu ryango mu Ugushyingo 2018. b.Twibukiranye ko ibi byose atari u Rwanda rwabikoze ahubwo ari abakozi ba Kagame babikoze aribo Yehuda Weinstein na Ron Prosor. c.The Jerusalem Post yatangazaga ko aba bagabo barimo gukora ubukangurambaga k’u Rwanda.

3.Urubanza rwa Gen Rusagara na Col Tom Byabagamba ruzasubukurwa ejo ku wa gatatu taliki ya 22/05/2019. a.Col. Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare. b.Rtd. Brig. Gen. Frank Rusagara we ahanishwa gufungwa imyaka 20. c.Rtd. Sgt. Kabayiza Françoi nawe ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500.

Radio Itahuka

Exit mobile version