Inzego z’umutekano za Uganda zemeje ko ku Cyumweru ari zo zashimuse abanyarwanda babiri zibakuye mu Kiliziya, aho bari bitabiriye umunsi mukuru w’inshuti yabo witwa Muhwezi Silver wari wabatirishije umwana.
Abo bagabo ni Samvura Pierre w’imyaka 47 na Habiyaremye Eric w’imyaka 25, batuye mu Mudugudu wa Gahamba mu Kagali ka Tabagwe mu Murenge wa Tabagwe ho mu Karere ka Nyagatare.
Polisi y’u Rwanda yari yatangaje ko ahagana saa sita n’igice z’amanywa, zo ku cyumweru ari bwo aba banyarwanda bashimutiwe muri Uganda n’Urwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare rw’icyo gihugu, CMI.
Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko inzego z’umutekano muri Uganda zemeje ko zataye muri yombi abanyarwanda babiri bakekwaho kwinjira muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko bagamije ‘gukora ubutasi’.
Izi nzego zavuze ko ‘abasirikare b’u Rwanda bafatiwe mu rusengero i Kamwezi mu Karere ka Rukiga mu mpera z’icyumweru’. Zashimangiye ko abanyarwanda batawe muri yombi bari mu bikorwa by’ubutasi kandi boherejwe i Kampala ngo babazwe ibyisumbuyeho.
Kuva aya makuru yatangazwa nibwo inzego z’umutekano za Uganda zemeje ko ari zo zibafite ndetse bakuwe aho bafatiwe bakajyanwa i Kampala.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ubwo Uganda yashyikirizaga u Rwanda umurambo w’umuturage warwo uherutse kurasirwa mu Murenge Tabagwe mu Karere ka Nyagatare witwa Kyerengye Jean Baptiste, Uganda yasabwe no kurekura abanyarwanda bari muri gereza zayo.
Meya w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yabwiye abayobozi bari bahagarariye Uganda bayobowe na Depite Kansiime Caroline uhagarariye akarere ka Rukiga, ko nubwo bazanye uyu munyarwanda wapfuye, hakwiye kugira n’igikorwa ngo abanyarwanda bari muri gereza za Uganda barekurwe.
Ati “Ni byiza kuba mwazanye umunyarwanda wacu ariko nanone byaba byiza muzanye abandi benshi bari mu gihugu cyanyu ni benshi, n’ejobundi mwafashe abandi babiri bari muri Uganda, uburyo mutuzaniye uyu wapfuye ni byiza ko mwanatuzanira abo bakiriyo ndatekereza ko ibyo bikozwe byadushimisha cyane.”
Samvura na Habiyaremye bashimutiwe ahitwa Gasheke, mu kilometero 1.5 winjiye ku butaka bwa Uganda. Abaturanyi babo barimo uwitwa Batamuriza Aline wo mu mudugudu wa Tabagwe, Akagari ka Tabagwe mu murenge wa Tabagwe, avuga ko abafashwe bari abaturanyi ntaho bahuriye no kuba ba maneko.
Ati “Uwo mugabo ngo ni Samvura ndamuzi neza asanzwe ari umuturanyi wanjye, yagiye hakurya mu Bugande atashye ubukwe bwa Silver […] Agezeyo rero hahise haza igisirikare cya Uganda kimusohora mu Kiliziya we n’undi bita Fils bahita babajyana mu modoka za Polisi barabatwara.”
Abaturage bo mu Mirenge ya Tabagwe na Rwempasha bavuga ko Uganda ikomeje gushimuta abanyarwanda bajyayo, urugero ni nk’abana barindwi baherutse gutumwa muri iki gihugu inzego z’umutekano zikabafata, na n’ubu nta n’umwe uragaruka.
Ni kenshi abanyarwanda bagiye bafatirwa muri Uganda bashinjwa ibyaha binyuranye ariko iperereza rikarangira nta bimenyetso simusiga bigezweho, nubwo bitabuzaga kubirukana mu gihugu bamwe bagakorerwa iyicarubozo.
Igikomeje gutera urujijo ni uburyo Abanyarwanda barimo abagore bafite abana bato bakurwa mu modoka bakajya gufungwa bashinjwa kuba intasi, bagakorerwa iyicarubozo ndetse bagafungirwa mu nzu zitazwi, kugeza bemeye kujya muri RNC ya Kayumba Nyamwasa.
Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarengaga 800 bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu bagaragaza ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.
Inzego z’umutekano za Uganda zatangaje ko abanyarwanda baherutse gushimutwa bari mu Kiliziya, ari ‘intasi’ ndetse ko ubu bafunzwe
Source: Igihe.com