Abarwanyi ba RUD Urunana bashyikirijwe u Rwanda basobanuye uko bisanze muri Uganda. Mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Guverinoma ya Uganda yashyikirijwe u Rwanda abaturage 15 barwo bari bafungiwe muri Uganda, barimo babiri babaga mu mutwe witwaje intwaro wa RUD Urunana.
Bari mu bagabye igitero mu Kinigi tariki ya 3 na 4 Ukwakira 2019, gihitana abaturage 14, inzego z’umutekano z’u Rwanda zica 19 mu bakigabye.
Ni ubwicanyi Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yavuze ko bwakoranwe ubugome bukabije, kuko aba bagizi ba nabi bakoresheje ibyuma abandi bakicaza abaturage bagafata amakoro bakabakubita mu mutwe.
Ubwo Ingabo z’u Rwanda zamaraga kumenya aho aba barwanyi ba RUD Urunana bihishe nyuma yo kwica abaturage, zabarashe ku buryo bukomeye bakwirwa imishwaro.
Umwe mu batanze ubuhamya akimara gufatwa yagize ati “Twari kumwe n’abayobozi twese turi igikundi. Twahagurutse twese twiruka, kandi urumva ntiwapfa kumanika amaboko abantu baje barasa utaranababona, njye nirutse ntarababona, sinabuze nk’ibilometero nka bibiri ngenda ntaranabakubita amaso ngo mbarebereho.”
“Twageze hepfo amasasu atangira kuba menshi noneho ntangira kubona hirya no hino barasa, ukumva barasiye iriya bakongera iriya, tujya ahantu hanyura amazi mu mukorogero tuba ariho tumanuka. Tugeze epfo duhita duhura n’abandi basirikare baturasaho amasasu menshi turakata dusubira inyuma.”
Binjirijwe muri RUD Urunana muri Uganda
Kabayija Selemani w’imyaka 37 uvuka mu Karere ka Burera, avuga ko yabaga muri Uganda ari naho yinjiriye mu ri uwo mutwe, akora imyitozo ya gisirikare ajya muri uwo mutwe bamuha ipeti rya Sous Lieutenant.
Yagarutse ku buryo bagaba ibitero mu Kinigi bakica abaturage, Ingabo z’u Rwanda zabashushubikanye.
Ati “Nyuma yaho twaje gusubira inyuma, tugeze muri Uganda ubutegetsi bwaradufashe nubwo twe twari tubasanze, babona bidashoboka guhita batugirira icyizere nubwo ari twe twizanye, badushyira mu magereza, badukoresha inyandikomvugo zihagije. Kugeza ubwo mviriyeyo nari muri gereza ya Luzira.”
Kabayija avuga ko yinjiriye muri uyu mutwe muri Uganda, yari i Kisoro ahamagarwa n’uwitwa Kyakabale wamubwiye ko amufitiye akazi ko gucuruza amabuye y’agaciro. We ngo yishwe mu bitero bimaze iminsi mu mitwe yitwaje intwaro muri RDC.
Yakomeje ati “Ngeze Kisoro musanze, angeza muri Congo aho natekerezaga ko haba amabuye y’agaciro koko, nsanga sibyo ahubwo ni igisirikare, nsanga ni umutwe witwa RUD Urunana, banyinjizamo nanjye ndemera nkora ikosi. Maze kuyiranagiza dukora n’iya cadette nayo ndayirangiza, ni uko ninjiye mu gisirikare.”
Avuga ko bagaba igitero mu Kinigi bari abantu 43 bose hamwe, binjira mu gihugu banyuze mu birunga, nyuma yo kuraswaho ahagana saa yine za mu gitondo, abatarishwe basubira inyuma.
Yakomeje ati “Tuza kwisanga twagoswe impande zose, duhura n’ibico byinshi bishoboka. Mu by’ukuri twaje no gutatana cyane, dukoresha imbaraga dufite zose, tugiye kubona tubona twinjye nanone mu ishyamba ry’ibirunga, turakomeza bamwe ukwabo abandi ukwabo, tuza kuzarivamo dufashijwe n’Imana.”
Mu bo bari kumwe ngo nta wundi bageranye muri Uganda, yagiye wenyine ariko aza gusangayo mugenzi we Nzabonimpa Fidele w’imyaka 20.
Uyu we avuka mu Karere ka Musanze mu murenge wa Cyuve. We avuga ko yabaga muri Uganda aho yageze ajyanwe no gupagasa, umuntu amusangayo bahuriye ahitwa Mubende, amubwira ko agiye kumuha akazi i Kisoro, aramwambutsa yisanga muri Congo mu basirikare benshi.
Ati “Nagezeyo, kubera ko nta mbaraga zo kuvayo nari mfite, bankoresha ikosi ndirangije ngashaka uburyo natoroka nkabubura, mberayo rimwe.”
We avuga ko atazi uburyo igitero cyo mu Kinigi cyateguwe, uretse kuvuga ngo “muze tugende gusa.”
Yakomeje ati “Uwo munsi w’igitero, hari ahantu twabaga, baratwakuye bati muze tugende, ngo mu gitondo turabyuka tugenda. Nta nubwo twari tuzi iyo turi kujya, nta nubwo batubwiye ko tugiye mu Rwanda. Twaragiye tukabona iyo turimo kujya tutarimo kugerayo.”
“Aho twahagereye intambara yarabaye, bamwe nkanjye nta n’imbunda nari mfite, nta kintu nari mfite.”
Ubwo Ingabo z’u Rwanda zabarasagaho bakwiye imishwaro, basubira inyuma. Ngo yasanze nagerageza gusubira iyo yaturutse atazahamenya, ararorongotana yisanga muri Uganda, yishyikiriza ingabo za Uganda.
Yakomeje ati “Nagezeyo maze kwitanga n’uyu (Selemani) ahita ansangayo, nibwo badufashe turi babiri.”
Kabayija avuga ko bagaba igitero mu Kinigi bari bayobowe na Nshimiyimana Cassien bita “Gavana”, we ubu ntabwo azi niba yarapfuye cyangwa niba akiriho.
Hari byinshi bazasobanura
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku mupaka wa Kagitumba, Kabayija na mugenzi we bari bataramenya ikibategereje, niba ari ukujya muri gereza cyangwa bagasubizwa mu buzima busanzwe.
Kabayija yakomeje ati “Imigambi mfite nyuma y’uko ngarutse kuko njye nabivuyemo njye mpita ninjira muri Leta ya Uganda kugira ngo imfate. Kuri uyu munsi icyo nkeneye ni uko nagarutse mfite morale yo kongera gukorana n’Abanyarwanda.”
Abajijwe niba hari icyo umutima umushinja ku byabaye, avuga ko byari mu rwego rwa gisirikare, “njye ntacyo nishinja ku giti cyanjye.”
Yakomeje ati “Kuko ntabwo nari ngiye gushaka umuntu uwo ari wese ngo mwice, byari mu rwego rwa gisirikare […] Muri urwo rugamba nemera ko abantu bapfuye kandi nta rugamba rudatwara abantu. Abaturage barapfuye n’abasirikare barapfuye kuko natwe bamwe barapfuye, ntabwo nzi n’umubare w’abapfuye bacu.”
“Abanyarwanda babuze ababo nanjye binteye ikibazo cyane, ariko bagire ukwihangana, Imana ibafashe kandi turabahumuriza, twebwe bamwe babigizemo uruhare twamanitse amaboko ntabwo tugifite umugambi wo gukomeza kubarwanya.”
Avuga ko anasaba imbabazi abanyarwanda muri rusange ndetse na Guverinoma y’u Rwanda, “turabasaba imbabazi z’ibyago twabateje.”
Nzabonimpa na we nyuma yo gufatwa avuga ko asaba imbabazi abaturage n’igihugu.
Yakomeje ati “Ndi gusaba abaturage imbabazi n’igihugu ndi kugisaba imbabazi, n’igisirikare nakigiyemo ntabigambiriye, kandi n’izi saha n’uwanjyanayo ntabwo nakijyamo kubera ko ntari mbizi, nagiye nk’umuntu ugiye gukora umurimo.”
Aba barwanyi babiri boherejwe mu Rwanda basanze bagenzi babo batanu, bafashwe mpiri ubwo igitero cyo mu Kinigi cyabaga. Hari abafashwe n’igisirikare ariko hari n’abafashwe n’abaturage ubwabo.